skol
fortebet

Real Madrid yatije Arsenal umukinnyi w’umuhanga wo kuziba icyuho cya Mesut Ozil

Yanditswe: Wednesday 27, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yamaze gutangaza ko yamaze gutizwa umunya Norway, Martin Odegaard,wakinaga asatira mu ikipe ya Real Madrid akaba agiye kuyikinira amezi 6 ari imbere.

Sponsored Ad

Martin Odegaard w’imyaka 22,n’umwe mu bakinnyi bagaragaje ko bafite ahazaza heza kubera ubuhanga afite mu gutanga imipira no gutsinda ibitego rimwe na rimwe byatumye Arsenal imwifuza yiyemeza kumutira ngo ayifashe mu mezi 6 ari imbere.

Uyu musore ukiri muto w’umuhanga ashobora kuzakina umukino we wa mbere muri Premier League ubwo Arsenal izaba yakiye Manchester United ku cyumweru.

Ubwo yavugaga kuri uyu mukinnyi we mushya ugiye kujya yambara nimero 11,Mikel Arteta yagize ati “Ni byiza cyane kuba twabashije kuzana Martin ngo adukinire mu mezi 6 ari imbere.

Martin n’umukinnyi tuzi neza cyane kuko nubwo akiri muto amaze igihe kinini akina ku rwego rwo hejuru.

Martin azatwongerera imbaraga mu busatirizi ndetse twishimiye kuba tugiye kumufasha kwinjira neza mu mikinire yacu guhera ubu kugeza muri Gicurasi.

Umuyobozi wa tekinike muri Arsenal,Edu yagize ati “Martin n’umukinnyi wihariye kandi twashatse kongera ingufu mu ikipe yacu dushyiramo umukinnyi mwiza mu gusatira mu gihe gisigaye cya shampiyona.”

Martin yatangiriye umupira mu ikipe nkuru ya Stromsgodset ku myaka 15 muri Mata 2014.Niwe mukinnyi ukiri muto cyane wakinnye mu cyiciro cya mbere muri Norway kurusha abandi.

Odegaard yasinyiye Real Madrid muri Mutarama 2015 bituma aza kuba umukinnyi muto cyane wayikiniye muri Gicurasi uwo mwaka.

Odegaard yaje gutangira gutizwa ubwo yerekezaga muri Heerenveen na Vitesse Arnhem zo mu Buholandi nyuma aza kugaruka muri Espagne atizwa Real Sociedad yakoreyemo ibitangaza ubwo yayifashaga kugera ku mukino wa nyuma wa Copa Del Rey anayigeza muri Europa League.

Abazi neza Martin Odegaard bemeza ko ari umukinnyi w’umuhanga cyane ndetse akizamuka bamwitaga Messi muto.

Odeegard amaze gukinira Norway imikino 25 guhera muri 2014 aho yatangiye kuyikinira ku myaka 15 n’iminsi 253.

Odegaard yavuze ko yakuze akunda Arsenal ndetse ngo umukinnyi yakundaga ni Cesc Fabregas kubera ubuhanga yari afite mu gutanga imipira ivamo ibitego.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa