skol
fortebet

Real Madrid yiyemeje kugura rutahizamu wa PSG amafaranga y’umurengera ataragurwa undi mukinnyi ku isi

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yiyemeje kurekura akayabo ka miliyoni 343 z’amapawundi ataragurwa undi mukinnyi uwo ariwe wese ku isi, kugira ngo igure rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe ukundwa cyane n’umutoza wayo Zinedine Zidane.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Le Parisien gitangaza ko Real Madrid ibona uyu musore w’imyaka 20 yabafasha kongera gutegeka uburayi ariyo mpamvu yemeye gutanga akayabo ka miliyoni 343 kugira ngo Kylian Mbappe ave muri PSG.

Real Madrid nibasha kugura Mbappe aka kayabo izaba ikuyeho agahigo ka PSG yatanze miliyoni 198 z’amapawundi yaguze Neymar Jr imukuye muri FC Barcelona.
Mu minsi ishize nibwo yahishuye ko uyu Mbappe yakuze yifuza gukinira Real Madrid ndetse byamushimisha aramutse amubonye ayifasha gutaha izamu.

Ubwo Mpappe yari mu ikipe ya AS Monaco,byavuzwe kenshi ko azerekeza muri Real Madrid ariko iyi kipe y’ubukombe ku isi ntiyashyiramo imbaraga nyinshi none birangiye igiye gukuba inshuro zigera kuri 3 amafaranga yagombaga kumutangaho icyo gihe.

Ubuyobozi bwa PSG ntibwishimiye amagambo ya Zidane wagaragaje ko yifuza Mbappe aho ushinzwe imikino muri iyi kipe yamwikomye mu itangazamakuru.

Zidane ntarabona igisubizo kirambye mu busatirizi bwa Real Madrid nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu yifuza kuzana Mbappe mu mpeshyi itaha kugira ngo abashe kuziba iki cyuho cyanze gusiba.


Ntabwo bikiri ibanga Real Madrid yatangiye urugamba rwo gushaka Kylian Mbappe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa