skol
fortebet

Real Madrid yongeye kugaruka mu bihe byiza byo gutwara ibikombe...yahereye kuri Super Cup

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza Zinedine yongeye kubaka Real Madrid itwara ibikombe aho yahereye ku gikombe kiruta ibindi muri Espagne [Super Cup] yatwaye atsinze Atletico Madrid kuri penaliti 4-1 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.

Sponsored Ad

Real Madrid yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye gusa iracyafite ikibazo cy’ubusatirizi butabyaza umusaruro amahirwe abonetse bwari buyobowe na Luka Jovic.

Uyu Rutahizamu yabonye uburyo bwiza mu gice cya mbere ubwo yacengaga ba myugariro babiri ba Atletico mu rubuga rw’amahina ateye umupira uca ku ruhande.

Real Madrid yagerageje kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko Atletico iyibera ibamba aho igice cya mbere cyarangiye iyoboye umukino ku kigero cya 56 % kuri 44 ya Atletico.

Mu gice cya kabiri Real Madrid yabonye amahirwe ku munota wa67 ubwo Carvajal yateraga umupira mu rubuga rw’amahina,usanga Federico Valverde wenyine awuteye umutwe ukubita ku ivi rye urasohoka.

Ku munota wa 80 Thibaut Courtois yatabaye Real Madrid kuko yasigaranye na Alvaro Morata akuramo umupira yamuteye waganaga mu izamu.iminota 90 yarangiye ari 0-0.
Mu minota 30 y’inyongera,nibwo abakunzi ba ruhago babonye ibitangaza kuko mu minota 15 ya nyuma abakinnyi ba Real Madrid berekanye ko bari ku rwego rwo hejuru.

Ku munota wa 110 Real Madrid yabonye uburyo bwiza ubwo Luka Modric yateraga ishoti rikomeye umunyezamu Oblak arikuramo,umupira ugarukira Mariano Diaz arongera awusubizamo ariko uyu munyezamu yongera kwigaragaza.

Ku munota wa 116,umukinnyi Federico Valverde wa Real Madrid yakoze igikorwa cy’ubutwari ubwo rutahizamu Alvaro Morata yirukaga akamusiga basigaranye bonyine ahita amutega yikubita hasi bimuviramo guhabwa ikarita y’umutuku.

Iri kosa uyu musore ukiri muto yakoze,ryatabaye ikipe ya Real Madrid yari itakaje igikombe ahanini bitewe n’uburangare bwa Carvajal wananiwe gukuraho umupira akawihera ba rutahizamu ba Atletico barimo n’uyu Morata wabazonze cyane.Iminota 120 yarangiye ari 0-0 hakurikiraho penaliti.

Nyuma y’iyi penaliti,Atletico Madrid yabonye amahirwe ubwo Angel Correa yacengaga Ramos mu rubuga rw’amahina atera mu izamu ariko Courtois ashyira umupira muri koloneri.

Real Madrid niyo yatangiye itera penaliti,Daniel Carvajal arayinjiza hanyuma Saul Niguez arayihusha ku ruhande rwa Atletico Madrid.

Rodrygo Goes yahise atsindira Real Madrid hanyuma Thomas Partey ahusha iya 2 ya Atletico yakuwemo na Courtois.Luka Modric yatsinze iya 3 ya Real Madrid hanyuma na Kieran Trippier atsinda iya Atletico.Sergio Ramos yateye neza penaliti yahesheje igikombe Real Madrid.

Nyuma yo guhabwa umutuku akoze igikorwa cy’ubutwari, Federico Valverde yatowe nk’umukinnyi w’umukino.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa