Kigali

Reba imikino yose y’umunsi wa 9 wa shampiyona uko iteganyijwe,mu gihe Gasogi United na Musanze FC byaguye miswi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 November 2019 Yasuwe: 1306

Gasogi United ku munsi w’ejo tariki 21 yanganyije na Musanze FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.



Wari umukino ubimburira indi y’umunsi wa 9, wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Gasogi United yatangiye umukino ubona ko ishaka igitego hakiri kare, gusa Musanze FC yaje kubaca mu rihumye ku munota wa 15 itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Imurora Japhet kuri koruneri, Gasogi United yishyuye iki gitego ku munota wa 36 gitsinzwe na Tidiane Kone bituma igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gushaka uburyo yabona igitego cy’intsinzi, agenda abona n’amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro birabananira bituma umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota ku gitego 1-1.

Dore imikino yose y’umunsi wa 9 iteganyijwe

Ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019

Gasogi United vs Musanze FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019

Sunrise FC vs Heroes FC (Nyagatare Stadium, 15h00)
APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019

Marines FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 15h00)
AS Kigali vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15h00)

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019

Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yazanye rutahizamu wakinnye igikombe cy’isi U20 anakina mu...

Rayon Sports yatangiye gukoresha igeragezwa rutahizamu Mamady Barry...
6 December 2019 Yasuwe: 2234 0

Aubameyang yagiye mu bwiherero hagati mu mukino bituma abafana ba Arsenal...

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre Emerick-Aubameyang,yateye umujinya abafana ba...
6 December 2019 Yasuwe: 1501 0

kimwe mu bidasanzwe byaranze umunsi wa 12 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere...

Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (RPL) wasojwe nta...
6 December 2019 Yasuwe: 674 0

Imyigaragambyo y’ikiruhuko cy’izabukuru yahagaritse ubuzima mu...

Imyigaragambyo yabangamiye bikomeye amashuri n’ibijyanye n’ingendo no gutwara...
5 December 2019 Yasuwe: 1106 1

Aline Umutoni wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi United n’iya Gicumbi...

Muri uyu mukino wa shampiyona Aline yaherukaga gusifura yarakariwe cyane...
5 December 2019 Yasuwe: 4117 0

Jose Mourinho yavuze ikosa abakinnyi be bakoze bigatuma batsindwa na...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yavuze ko impamvu ikomeye yatumye...
5 December 2019 Yasuwe: 2704 0