Kigali

Reba ishimwe rya Emery Bayisenge kuri Jonathan MCKinstry wagizwe umutoza wa Uganda Cranes wamugize uwo ariwe ubu

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 30 September 2019 Yasuwe: 3126

Myugario Emery Bayisenge usanzwe ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yashimiye Jonathan MCKinstry wamaze kugirwa umutoza wa Uganda Cranes avuga ko ari we wamugize umukinnyi w’umuhanga.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo MCKinstry wigeze gutoza Amavubi mbere yo kwirukanwa, yemejwe nk’umutoza wa Uganda Cranes n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda, FUFA.

Uyu mugabo wasimbuye Umufaransa Sebastien Desable, yasinye amasezerano yo gutoza Abagande mu gihe kingana n’imyaka itatu.

Uretse kuba yaratoje Emery Bayisenge mu kipe y’igihugu Amavubi, ni na we wamuvanye muri USM Alger yo muri Algeria yari yaraburiyemo umwanya wo gukina; amujyana muri Saif Sporting Club yo muri Bangladesh ahoranamo umwanya wo gukina.

Bayisenge atitaye ku kuba hari Abanyarwanda bavumira MCKinstry ku gahera, yafashe umwanya wo kumushimira abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ati” Warakoze cyane Bwana Jonathan MCKinstry. Wanyigishije byinshi kandi wangize umukinnyi mwiza. Warakoze kubera ibi. Nkwifurije ibyiza n’iterambere aho werekeje.”

Jimmy Mulisa wakoranye na MCKinstry mu kipe y’igihugu Amavubi na we yifurije MCKinstry ishya n’ihirwe abinyujije kuri Twitter ye.

Ati” Umwe mu batoza beza kandi b’abanyabwenge nakoranye na bo…amahirwe masa kuri we.”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

LeBron James yaciye kuri Kobe Bryant ku rutonde rw’abatsinze amanota menshi...

Icyamamare Lebron James kivuka mu mujyi wa Akron muri Ohio cyaraye...
26 January 2020 Yasuwe: 262 0

Mourinho yibasiye abayobozi be kubera umukinnyi bashaka kugurisha

Umutoza Jose Mourinho ntari gusiba mu binyamakuru kubera umwuka mubi uri...
26 January 2020 Yasuwe: 1875 0

APR FC yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari inyagira...

Ikipe ya APR FC yatangiye urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari...
25 January 2020 Yasuwe: 3445 3

APR FC igiye gukina na Mukura VS idafite abakinnyi bayo batatu

Ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga...
25 January 2020 Yasuwe: 2344 0

Abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo yo kwamagana abaherwe...

Abafana ba Manchester United bari mu kababaro k’uko ikipe yabo iri gutsindwa...
25 January 2020 Yasuwe: 2568 0

Kiyovu Sport niyo yasimbuye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari...

Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko...
25 January 2020 Yasuwe: 1500 2