skol
fortebet

Reba numero z’imyambaro mishya abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bagiye kuzajya bambara[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, habaye umuhango wiswe Rayon Sports Day, ni umuhango iyi kipe yerekaniyemo abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’imyambaro iyi kipe izambara, na nimero buri mukinnyi azambara.

Sponsored Ad

Uyu munsi wabaga ku nshuro wayo wa mbere ndetse ukazajya uba ngaruka mwaka, witabiriwe n’abafana benshi cyane b’iyi kipe, Stade Regional yari yakiriye uyu muhango ikaba yari yuzuye.

Ni umuhango witabiriwe n’abakinnyi b’iyi kipe bagera kuri 21, aho abandi bagera kuri 4 batabonetse, Rutanga Eric, Iranzi Jean Claude na Kimenyi Yves bari mu ikipe y’igihugu, ni mu gihe na Kakule Mugheni Farbrice atahabonetse.

Muri uyu muhango kandi hanakinwe umukino wa gishuti wahuje iyi kipe yambara ubururu n’umweru na Gasogi United, warangiye Rayon Sports itsinze Gasogi 3-1.


Rugwiro Herve yahawe nimero 4 azajya yambara muri uyu mwaka w’imikino, ni myugariro winjiye muri Rayon Sports avuye muri APR FC


Nsengiyumva Emmanuel, umunyezamu wa 3 wa Rayon Sports, yahawe nimero 29 ari yo azajya yambara muri uyu mwaka w’imikino.


Oumar Sidibe , ni umusore ukomoka mu gihugu cya Mali, yanyuze mu makipe atandukanye nka AS Vita Club, azajya yambara nimero 9.


Tumusiime Alitijan azajya yambara nimero 28


Iragire Saidi: Ni myugariro w’umunyarwanda winjiye muri iyi kipe avuye muri Mukura VS, akina mu mutima w’ubwugarizi, yahawe nimero 2


Iradukunda Eric Radu azajya yambara nimero 14


Olokwei Commodore: Ni umusore ukina hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cya Ghana, akaba yaraje muri iyi kipe uyu mwaka asimburana na mwene wabo, Donkor Prosper, muri uyu mwaka azajya yambara nimero 11.


Ni myugariro w’umunyarwanda winjiye muri iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, akaba yahawe nimero 20 ari yo azajya akinisha muri uyu mwaka.


Nshimiyimana Amran ukina mu kibuga hagati yinjiye muri Rayon Sports avuye muri APR FC, azajya yambara nimero 5


Ni umukinnyi iyi kipe yaguze imukuye mu ikipe ya Mukura VS nyuma yo gusoza amasezerasno ye. Azajya akoresha nimero 10. (Photo: Funclub)


Myugariro Ndizeye Samuel: Ni umusore ukina mu bwugarizi mu mutima, afite kandi ubushobozi bwo gukina no ku mpande yugarira, azajya yambara nimero 25.


Nizeyimana Mirafa: Ni umusore w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga, yakinnye mu makipe atandukanye nka Etincelles, Marines, Police FC na APR FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports, akaba yakiriwe n’amashyi menshi cyane y’abafana, uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga akaba azajya yambara nimero 8.


Nyandwi Sadam: Ni umusore utangiye umwaka we wa 3 muri Rayon Sports, akaba ari umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup, akaba akina ku ruhande rw’iburyo inyuma, muri uyu mwaka azajya yambara nimero 16.


Hasotse Mugisha Gilbert: azajya yambara nimero 12.


Runanira Hamzah : Ni umusore ukiri muto iyi kipe yakuye muri Marines FC, azajya yambara nimero 6


Irambona Eric: Ni myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, akaba ari nawe mukinnyi umaze imyaka myinshi muri iyi kipe, aho amaze imyaka 8, uyu mwaka azajya yambara nimero 17.


Rutahizamu ukiri muto iyi kipe yakuye muri AS Muhanga niwe ukurikiyeho: Bizimana Yannick, rutahizamu washegeshe amakipe menshi cyane umwaka ushize w’imikino, yahawe nimero 23 azajya akoresha muri uyu mwaka w’imikino . (Photo: Funclub)


Michael Sarpong: Ni rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana. Uyu mukinnyi akaba yahawe nimero 19 azajya yambara.


Sekamana Maxime: Sekamana Maxime, umwe mu bakinnyi iyi kipe yaguze imukuye muri mukeba APR FC yahawe nimero 24.


Niyomwungeri Mike Ni umusore ukiri muto cyane yahawe nimero 26.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa