skol
fortebet

RIB yatangaje ko idafunze umukinnyi wa Rayon Sports ’Rugwiro Herve’

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu masaha make ku mbuga nkoranyambafa hasirikiye inkuru ivuga ko Myugariro wa Rayon sports ari mu maboko ya police, ariko RIB imaze kubwira itangazamakuru ko amakuru yo gufunga uyu mukinnyi ntacyo bayaziho atari mu nzego zigengwa na RIB.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB madam Umuhoza Marie Michelle aganira na RBA yatangaje ko RIB itigeze ita muri yombi Rugwiro Herve, avuga ko niba yanafashwe atafashwe na RIB ahubwo yaba ufunzwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka(immigration) rukorera ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Congo ubarizwa i Rubavu. Yakomeje avuga ko ntayandi makuru afite kubijyanye n’ifungwa rya Rugwiro.

Ibi bije mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Rayon sports itane mu mitwe na APR Fc, ibi kandi bikunda kuba kenshi iyo uyu mukino ugiye kuba ntihabura umwe mu bakinnyi uba imbarutso yo gusembura uyu mukino. Mu minsi yashize ubwo Rayon yahuraga na APR habanje gushyirwa hanze amashusho agaragaza ubwambure bwa Kimenyi yves wari ukiri umuzamu wa APR fc kuri ubu ufatira Rayon sports.

Ibyiriwe bisakara ku mbugankoranyambaga bivugwa ko Rugwiro yafatiwe kuri Petite barrière kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2019, yambuka agana mu Rwanda.

Uyu myugariro w’imyaka 29 akekwaho kwambuka umupaka akoresheje ibyangombwa byo muri RDC; yafatanywe n’uwitwa Uzima Rizinde w’imyaka 39.

Mu byangombwa byagaragaye uyu mukinnyi yari afite, harimo ikarita y’itora yo muri RDC yatanzwe mu 2017, igaragaza ko yavukiye i Bahunde muri Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibitekerezo

  • Nyamara mwisubireh kuko guhimba ibinyo ntacyo bizigera bibamarira ntakidi mushoboye mumenyeko ahomuri harabandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa