skol
fortebet

RIB yatangiye iperereza ku bahoze bayobora Rayon Sports bashinjwa ruswa no kunyereza umutungo w’ikipe

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwatangaje ko rwatumije bamwe mu bahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports bashinjwe na Munyakazi Sadate uyiyobora ubu ruswa no kunyereza umutungo w’ikipe.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko hari abayobozi ba Rayon Sports barimo abigeze kuyiyobora n’uyiyobora ubu batumijweho mu iperereza ryatangiye nubwo yirinze kuvuga amazina y’abahamagajwe.

Yagize ati “Yego hari abantu bo muri Rayon Sports bitabye, ikirego twacyakiriye tariki 25 Gicurasi 2020. Twatangiye iperereza rero hitabye abayobora Rayon Sports uyu munsi n’abahoze bayiyobora. Abitabye ntabwo twabavuga kuko turi mu iperereza kandi rikorwa mu ibanga.”

Amakuru avuga ko ikirego cyatanzwe na Munyakazi Sadate uyoboye Rayon Sports ubu ariko akaba ari mu mazi abira kuko yaba akanama ngishwanama n’abafana bamusaba kwegura.

Ibibazo bya Rayon Sports FC byageze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’aho umuyobozi w’iyi kipe Munyakazi Sadate, yandikiye perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame,amusaba ubufasha bwo gukemura ibibazo iyi kipe ifite yavuze ko byatewe n’abayobozi bayoboye iyi kipe.

Muri iyi baruwa ndende yandikiye Perezida Kagame,Munyakazi Sadate yashinje abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports gusesagura umutungo w’ikipe bikayishyira mu bibazo by’ubukene hanyuma bakamwibasira kuko ashaka gushyira hanze ibyo byaha bakoze.

Perezida Munyakazi Sadate yabwiye perezida Kagame ko izingiro ry’ikibazo ryamenyekanye nyuma y’amakimbirane ya za komite nyinshi zari ziyoboye ikipe hanyuma Umuryango wa FPR Inkotanyi na Minisiteri ya Siporo bakabagira inama yo kwicara bagashyiraho komite imwe inyuze mu mucyo yatoye Bwana Muvunyi Paul.

Bwana Munyakazi Sadate yavuze ko nyuma yo gusimbura Muvunyi ku buyobozi bwa Rayon Sports yasanze abayobozi bahoze bayoboye Rayon Sports baranyereje amafaranga asaga miliyari yaturutse ku bibuga,mu kugurisha abakinnyi no mu bafana.

Munyakazi yavuze ko habaye kunyereza imisoro aho kugeza ubu ikipe yishyuzwa n’Ikigo cy’imisoro n’Amahoro ingana na miliyoni 239 FRW.
Munyakazi yashinje abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports gusesagura umutungo bawushora mu guha ruswa abasifuzi muri 2015.

Biravugwa ko RIB yahamagaje Munyakazi Sadate perezida wa Rayon Sports na Gacinya Chance Denis wahoze ayiyobora mu rwego rwo gukora iperereza.

Iyi baruwa Munyakazi yandikiye Perezida Kagame,yamenyesheje na RIB ari nayo mpamvu yatangiye iperereza ryimbitse bivugwa ko ryahereye kuri Gacinya Chance Denis.

Ibitekerezo

  • Abantu bakira badakoze amanyanga nibo bake.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu.Uhita wumva neza impamvu Imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi ku gihe cya Nowa,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu wahamije iyo nkuru,yavuze ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi wa nyuma.Bisobanura ko nabwo hazarokoka abantu bake cyane mu bantu batuye isi.Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “abisi”.Aho gushyira imbere ibyisi,ashaka Imana mbere ya byose,akayitinya,akayumvira,kandi akabwiriza ubwami bw’Imana kandi ku buntu,adasaba icyacumi,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Ni umurimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ubwo nibwo buzima nyakuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa