skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abafana bakekwaho gukubita umukinnyi wa Gicumbi FC bamushinja amarozi

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

Abafana bikekwa ko ari aba APR FC basanze mu rwambariro umukinnyi wa Gicumbi FC utarabona ibyangombwa uzwi nka Tchabalala baramukubita bikomeye bamushinja ko ari umurozi w’iyi kipe yo mu majyaruguru.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Gicumbi FC yari yakiriye APR FC kuri stade ya Mumena mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona,warangiye iyi kipe yo mu majyaruguru yitendetse kuri APR FC banganya igitego 1-1.

Uyu mukinnyi wakubiswe cyane bikagera ubwo arira,yavuze ko atazi abamukubise ndatse n’icyo bamuhoraga ariyo mpamvu Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ruta muri yombi abakekwa.

Ubwo abakinnyi b’amakipe yombi bari bagiye mu gice cya kabiri cy’umukino,Tchabalala yasigaye mu rwambariro abafana bikekwa ko ari aba APR FC bagira ngo n’umurozi uri kubaroga cyane ko bari babuze igitego niko kwinjira batangira kumuhondagura.

RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko gukubita no gukomeretsa umuntu ari icyaha gihanwa n’amategeko ariyo mpamvu abakekwaho gukubita uyu mukinnyi w’umunya Ghana bamaze gutabwa muri yombi.

Uyu mukinnyi uzwi nka Tchabalala nta byangombwa afite byo gukinira Gicumbi FC nyuma y’uko ataboneye ku gihe ibyangombwa bimwemerera gukora mu Rwanda nk’umunyamahanga.

Mbere y’umukino,abakinnyi ba Gicumbi FC bagaragaye bari kunyanyagiza ibintu by’umweru mu mazamu yo ku Mumena bituma benshi bemeza ko ari amarozi.


RIB yemeje ko yataye muri yombi abakubise Tchabalala wa Gicumbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa