skol
fortebet

Robertinho utoza Rayon Sports yamaze kwisubirira iwabo muri Brazil [Yavuguruwe]

Yanditswe: Sunday 02, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Roberto Oliveira Goncalves de Carmo watozaga Rayon Sports waranayihesheje igikombe cya shampiyona y’ u Rwanda yaraye ihawe mu birori byabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu ntazatoza imikino y’igikombe cy’Amahoro kuko yamaze kwisubirira iwabo muri Brazil mu kiruhuko.

Sponsored Ad

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo watozaga ikipe ya Rayon Sports yamaze gufata indege imusubiza iwabo, aho agiye mu kiruhuko mu gihe agitegereje ko ubuyobozi bw’iyi kipe bumuha ibyo yifuza kugira ngo yongere amasezerano

Robertinho wari ufite itike y’indege ya saa cyenda zo kuri iki Cyumweru,yahagurutse haguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe yerekeza iwabo muri Brazil aho Rayon Sports igomba gutozwa n’abatoza bungirije mu gikombe cy’Amahoro.

Yavuzeko ibyo yasabwaga muri Rayon Sports yabigezeho bityo ko agomba kujya iwabo akishimira ibyo yagezeho ari kumwe n’umuryango we kuko abikumbuye.

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Fredy, yari aherutse gutangaza ko batangiye ibiganiro n’uyu mutoza, ndetse ko mu minsi iri imbere ikibazo cye gishobora gukemuka ariko amakuru Robertinho atanga ni uko ibi biganiro ntacyo byagezeho akaba ari yo mpamvu abaye yisubiriye iwabo.

Uyu munya-Brazil yavuzeko ibyo kuzongera gutoza muri Rayon Sports yabisigiye ushinzwe kumushakira ikipe (Manager) Karenzi Alexis, , akaba agiye gukomeza kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sportsnibumvikana Robertinho azagaruka mu kazi.

Nkuko amakuru abitangaza,Robertinho arasaba Rayon Sports umushahara ungana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ku kwezi ($5000), avuye ku bihumbi bitatu mu gihe ikipe yo iri gutanga ibihumbi bine ($4000).

Robertinho na Rayon Sports bari bamaze kumvikana ko mu gihe ikipe yaba itwaye shampiyona, yazahabwa agahimbazamusyi ka $5,000 na $3,000 mu gihe yaba yegukanye igikombe cy’Amahoro.

Robertinho muri Rayon Sports azibukwa cyane na benshi kubera ko yafashije iyi kipe kwandika amateka muri Afurika y’iburasirazuba akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Yagejeje Rayons Sports muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, anatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 na Mukura Victory Sports kuri penaliti.

Yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe gitegurwa n’ikigega Agaciro Development Fund mu gihe iyi kipe yabaye iya gatatu muri Heroes Cup 2019, aya marushanwa yombi akaba ahuza amakipe ane ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa