skol
fortebet

Robertinho yasezeye abafana ba Rayon Sports asigira umwanya umutoza ukomoka muri Cameroon

Yanditswe: Saturday 06, Jul 2019

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yamaze gusezera ku kazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports agasigira umunya Cameroon witwa Mathurin Olivier Ovambe wamaze kugera mu Rwanda aje gutoza muri CECAFA.

Sponsored Ad

Robertinho wariumaze umwaka wose urenga aha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports,yamaze gusezera muri iyi kipe bitewe ahanini n’uko atumvikanye nayo ku byerekeye umushahara,aho yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ibyo yayigejejeho.

Robertinho yagize ati “Ndashaka kubashimira kubera urukundo rwanyu n’ukuntu mwanshyigikiye.mu mwaka wose twakoranye.”

Robertinho yagarutse ku byo yakoze birimo guhesha Rayon Sports shampiyona amaze imikino 19 yose adatsinzwe,kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup ndetse no kubaka ikipe nshya yari isigaranye abakinnyi 11 gusa abandi bagiye.

Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,umutoza Robertinho yumvikanye na APR FC ndetse ngo yamwemereye kumuhemba ibihumbi 12 by’amadolari inamwemerera gukorana n’abatoza bari bamwungirije barimo Wagner Nascimento na Nkunzingoma Ramadhan,bakanongererwa umushahara.

Umutoza Robertinho wageze muri Rayon Sports muri Kamena umwaka wa 2018,arasimburwa na Mathurin Olivier Ovambe wamaze kugera mu Rwanda gutoza Rayon Sports mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup ndetse we yemeye kwiyishyurira byose.





Robertinho yasezeye muri Rayon Sports asimburwa na Mathurin Olivier Ovambe waje mu igeragezwa

Ibitekerezo

  • ntakundi nagende yarakoze kbs, kari kavagari ka frws APR igiye kumuha muri rayon ntiyakabona kuko ikipe ikura mubafana bisaba kwishima aho yishyikira. undi nawe uje tumwifurije ikaze muri Gikundiro.

    Najye kwirira ziriya cash twe ntitwazibona rwose! Gusa abatoza n’abakinyi b’indyarya nkawe bajye biga kuvugisha ukuri kuko ntacyo bitwara.

    ntibakatubeshye ntabwo babuze amafaranga yo kumuhemba ayo bakura mubaterankunga no mubafana hamwe nayo bagurisha abakimyi nimenshi kuburyo bakwanga umutoza nkuriya ushiboye kandi mwibukeko abafana bishimye ninkunga ziyongera kandi ikindi rwose yaratumariye abakimyi yari yarabashyize hamwe rwose njye birambabaje cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa