skol
fortebet

Romelu Lukaku yashotoye bikabije Zlatan Ibrahimovic

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 09 Gashyantare 2020, nibwo habaye umukino wabonetsemo imvura y’ibitego hagati ya Inter Milan yatsinze AC Milan ibitego 4-2 aho nyuma y’umukino Lukaku yavuze ko ari umwami mushya w’umujyi wa Milan.

Sponsored Ad

Lukaku wa Inter Milan yashotoye Zlatan ubwo yiyimikaga nk’umwami w’umujyi wa Milan nyuma y’aho mugenzi we Zlatan Ibrahimovic yaherukaga kwiha iri Kamba mu myakaya 2010-2012.

Nkuko abarebye uyu mukino babibonye,Lukaku nyuma yo gutsinda igitego cya kane cya Inter Milan yagiye ku gati ko muri Koloneri arangije akambika umupira we arakamina, mu rwego rwo kwerekana ko afashe mpiri umujyi wa Milan yambuye intebe Zlatan wabyigambye mu myaka yahise.

AC Milan yarangije igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-0 bya Ante Rebic na Zlatan Ibrahimovic,ikibuga cyayihengamiyeho mu gice cya kabiri iratsindwa karahava kugeza ubwo abasore ba Antonio Conte bayinyagiye ibitego 4 bya Brozovic,De Vrij,Vecino na Romelu Lukaku.

Iyi ntsinzi ibyibushye ya Inter,yatumye Lukaku ajya kuri Twitter yandikaho ati “Hari umwami mushya mu mujyi.”

Aya magmbo yayaherekeje n’ifoto afashe agate ko muri koloneri kariho umupira we mu rwego rwo kwereka Zlatan ko anyazwe ubwamu bwe yari amaranye iminsi.

Kugeza ubu ntacyo Zlatan aratangaza gusa benshi biteze ko azakubita ahababaza uyu Lukaku kuko azwi ko atajya aripfana ndetse avuga amagambo yuzuyemo kwiyemera bikabije.

Romelu Lukaku ahagaze neza muri Inter Milan, kuko amaze gutsinda ibitego 17 mu mikino 23 amaze kuyikinira nyuma yo kuva muri Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa