skol
fortebet

Ronaldo De Lima yavuze umukinnyi ahora yifuza kureba akina hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Sunday 09, Feb 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari rutahizamu ukomeye ku isi Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo yatangaje ko akunda cyane kureba rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi, kurusha uko areba mugenzi we bahora bahanganye Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wakoze amateka akomeye ku isi mu makipe nka Inter Milan,Ajax,Real Madrid,FC Barcelona,yavuze ko Messi ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi ndetse ariwe akunda kureba akina kurusha abandi bose.

Yagize ati “Messi niwe nkunda cyane.N’uwa mbere.Bizatwara imyaka 20 cyangwa 30 kugira ngo tubone undi umeze nkawe.”

Uretse Messi, uyu mugabo w’umunyabigwi yavuze ko akunda kureba abandi bakinnyi barimo mwene wabo Neymar na Mbappe.

Ati “Nkunda kureba abandi bakinnyi nka Salah, Hazard, Neymar na Mbappe.”

Luis Nazario de Lima yavuze ko atumva impamvu bamwe bamugereranya na Cristiano kandi batarakinnye mu gihe kimwe.


Ronaldo (Brazil) akunda Messi kurusha Cristiano

Ibitekerezo

  • Yabivuze nkumu fans wa Messi ubwo abandi nabo bafise uko babitahura kubwanje cr7 asumba Messi kuko Ronaldo yubatse izina ryiwe Mu makipe atandukanye ntushobora kumugereranya numuntu ahora muri ekipe imwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa