Kigali
dnd

Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi 7 muri 16 baherutse kwirukanwa n’ikipe ya APR FC [Yavuguruwe]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 July 2019 Yasuwe: 9171

Ikipe ya Rayon Sports yatakaje abakinnyi 4 bakerekeza muri mukeba wayo APR FC,nayo yamaze gusinyisha abagera kuri 7 muri 16 iherutse kwirukana barimo Imran Nshimiyimana, Herve Rugwiro, Kimenyi Yves , Mirafa Nizeyimana, Savio Nshuti, Rusheshangoga Michel na Maxime Sekamana ni abakinnyi ba Rayon Sports.



Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze buruhuka muri weekend ishize kubera ko bwaganiraga n’abasore 7 bakomeye bari muri 16 iikipe ya APR FC iherutse gusezerera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ihereye kuri Nizeyimana Mirafa na Rugwiro Herve, Rayon Sports yamaze kumvikana na Imran Nshimiyimana,Kimenyi Yves , Savio Nshuti, Rusheshangoga Michel na Maxime Sekamana amasezerano y’imyaka 2 buri umwe kugira ngo bzaayifashe kuzitwara neza mu marushanwa ari imbere by’umwihariko CAF Champions League.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka,yanze gukomeza kwiruka ku bakinnyi batamenyereye shampiyona y’u Rwanda,niko gusinyisha aba basore nkuko byemezwa na bamwe mu bantu bo hafi cyane b’iyi kipe.

Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi barimo Commodore wavuye muri Ghana,Bizimana Yannick,Iragire Saidi,Ndizeye Samuel,Ciza Hussein na Runanira Hamza,yamaze kongeraho aba barindwi ikuye muri APR FC bagiye gutangira kumenyerana mu mikino ya CECAFA izatangira kuwa 06 Nyakanga uyu mwaka mu Rwanda.

Uretse aba bakinnyi bivugwa ko bamaze gusinyira Rayon Sports,iyi kipe iri mu biganiro na Faustin Usengimaana na Rutanga Eric kugira ngo nabo bazayikinire aho ndetse uyu Rutanga nasinya azahita agirwa kapiteni wa Rayon Sports.

Muri Gahunda yayo,Rayon Sports iragenda itangariza abafana bayo aba bakinnyi yaguze umwe kuri umwe cyane ko bose bamaze kumvikana.



Rugwiro na Mirafa bamaze kwerekanwa ku mugaragaro nk’abakinnyi ba Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Musa

    ntegereje amakuru mpamo ku isango star?

    July 2019
  • chat_bubble KIKI

    RWOSE YABA IKOZE UMUTI ICYO NZIKO ABA BAHUNGU BAZABIKORA UBUNDI IKIPE IKOMEZE IBE UBUKOMBE.Kuko ndabizi neza ko nabo bafite ubushake bwo kwerekaNA KO BARI BASHOBOYE.

    July 2019
  • chat_bubble Ndugu

    Byiza cyane kimwe kimwe basha reka Rayon ikubite ibikona contre attack!!

    bacumugani mu kinyarwanda ngo Usurana umujinya ukinera.

    July 2019
  • chat_bubble fff

    Myugariro wari uyoboye abandi mu ikipe ya APR FC,Rugwiro Herve,yamaze gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo gusezererwa mu ikipe ya APR FC we na bagenzi be bagera kuri 15.

    July 2019

Inzindi nkuru

Arsene Wenger yavuze ukuntu kuva ku kibuga cy’amateka cya Highbury byagize...

Umutoza Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya Arsenal yavuze ko...
20 January 2020 Yasuwe: 1280 0

KNC yatangiye guhigura ibyo yari yahigiye abafana ba Gasogi...

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ’KNC’ yatangiye guhigura...
20 January 2020 Yasuwe: 2595 0

Aubameyang yagaragaye mu ruhame yambaye umupira ufite agaciro ka miliyoni...

Umukinnyi wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang,uri mu bihano by’imikino 3...
20 January 2020 Yasuwe: 4191 0

Kiyovu Sports yasuzuguriye Sunrise I Gologota mu gihe Gasogi United...

Ikipe ya Kiyovu Sports yateye ikirenge mu cya APR FC igaragaza ko stade...
19 January 2020 Yasuwe: 4217 0

Batshuayi amerewe nabi n’umugore yateye inda akamwima indezo y’umwana

Rutahizamu wa Chelsea FC,Mitchy Batshuayi yajyanwe mu nkiko n’uwahoze ari...
19 January 2020 Yasuwe: 2949 2

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 4586 1