skol
fortebet

Rugwiro Herve ntabwo yafunzwe azira ibyangobwa bihimbano[MENYA UKURI]

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Rugwiro Herve myugariro w’ikipe ya Rayon Sports uherutse gutabwa muri yombi bikavugwa ko yaba azira impapuro mpimbano, ubugenzacyaha bw’abinjira n’abasohoka bwo bukaba bwatangaje ko yazize kwambuka umupaka atabiherewe uburenganzira n’urwego rubishinzwe(Migration).

Sponsored Ad

Ku mugoraba wo kuwa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019 hashize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Rugwiro Herve afungiye kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyahe(RIB) i Rubavu, bikaba byavugwaga ko afungiwe impapuro mpimbano, aho yafatanywe ikarita y’itora ya DR Congo.

Nyuma umuvugizi wa RIB madam Umuhoza Marie Michelle aganira na RBA yatangaje ko RIB itigeze ita muri yombi Rugwiro Herve,ko nubwo yatawe muri yombi afunzwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka(immigration) rukorera ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Congo ubarizwa i Rubavu.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizwe hanze n’ubugenzacyaha bw’ibiro by’abinjira n’abasohoka, ivuga ko Rugwiro yafashwe ku itariki 17 ukuboza saa 10:30’.

Akaba akurikirakiranyweho icyaha cyo kwambuka umupaka atabiherewe uburenganzira n’ibiro by’abinjira n’abasohoka.

Rugwiro Herve w’imyaka 29, bivugwa ko ikarita y’itora yafatanywe ari iyo yari agiye kuzana, akaba ari yo yifuzaga gukoresha ajya gukina mu Bushinwa dore ko yo hariho ko afite imyaka 25.


Ikarita y’itora ya DR congo yafatanywe

Ibitekerezo

  • UBWOSE ASHOBORA GUFUNGURWA mbere y’umukino.ntibibaho ahubwo azafungurwa umukino ubura amasaha make ngo utangire cyangwa se urangiye.gusa birashoboka ko wabona byibirinduye icyo abantu batekereza byabusana ugasanga n’ubundi Muteteri barayipfunyikiye.

    ibyo biroroshye niba atarajyanywe nikibi cyahungabanya umutekano w’igihugu cyacu nibamuce amande ubundi bamurekure atahe, Gusa bazamurekure nyuma ya match ya Rayon na APR fc.

    ibyo biroroshye niba atarajyanywe nikibi cyahungabanya umutekano w’igihugu cyacu nibamuce amande ubundi bamurekure atahe, Gusa bazamurekure nyuma ya match ya Rayon na APR fc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa