skol
fortebet

Rugwiro Herve yahishuye itandukaniro yasanze mu ikipe ya Rayon Sports ari naryo ryabafashije gutsinda TP Mazembe

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Rayon Sports vs TP Mazembe; wari umukino wa mbere Rayon Sports yakinaga muri CECAFA Kagame Cup 2019, aho ibarizwa mu itsinda rya mbere (A) yanatangiranye amahirwe itsinda TP Mazembe igitego 1-0. Abakinnyi ba Rayon Sports hari icyo basabye abafana b’iyi kipe nyuma y’uyu mukino.

Sponsored Ad

Umunyezamu mushya wa Rayon Sports Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Amran, Olokwei Commodore na Iranzi Jean Claude.Buri mukinnyi yatangaje ko umurindi w’abafana wabafashije kurinda igitego cyabo babonye ku munota wa Kane (4′) w’umukino.

Rugwiro Hervé yagize ati “Ikipe nakinnyemo zose ni ikipe zikomeye ariko Rayon Sports ifite abafana benshi ntawabitindaho, gusa ikintu nakunze kuri Rayon Sports ni Public, yamfashije aho nageraga nkaruha batwongeragamo ingufu”

Ubutumwa aba bakinnyi bageneye abafana ba Rayon Sports, babasabye gushyigikira ikipe yabo uko batangiye batsinda bakazasozanya intsinzi.

Ubu Rayon Sports FC iyoboye itsinda (A) n’amanota atatu (3) mu gihe KMC FC na Atlanta’s FC zifite inota rimwe naho TP Mazembe ikaba iya kane n’umwenda w’igitego yatsinzwe na Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa