skol
Kigali
startimes

Rutahizamu Didier Drogba amahirwe yamuciye mu myanya y’intoki

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 20 July 2020 Yasuwe: 1755

Rutahizamu Didier Drogba wari ufite inzozi zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, zayoyotse nyuma yo kubura umwishingizi mu matsinda atanu abyemerewe.


Hashize iminsi mu gihugu cya Cote d’Ivoire abakandida batandukanye bashaka amajwi mu matsinda yemerewe gutanga abakandida mu kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, aho Didier Drogba ari umwe mu bavuzwe cyane kubera izina asanzwe afite mu mupira w’amaguru.

Muri Mata uyu mwaka, ni bwo ishyirahamwe ry’abakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru ndetse baniganjemo abahoze bakinana na Didier Drogba bamuteye umugongo bagashyigikira undi mukandida nyamara ari bo ba mbere yari yizeye.

Ubusanzwe mu matora yo muri iki gihugu kugira ngo wemererwe gutanga kandidatire, bisaba kuba wabonye umwishingizi muri rimwe mu matsinda atanu yemerewe gutanga abakandida ari iyo abahoze bakina umupira, ishyirahamwe ry’abagikina umupira w’amaguru kugeza ubu, abasifuzi, abatoza ndetse n’abaganga ba siporo.

Nyuma yo kutagirirwa icyizere n’amatsinda ane ya mbere, aho Didier Drogba yari asigaranye icyizere hari ku ishyirahamwe ry’abaganga, aba nabo baje gufata umwaznuro wo gushyigikira Sory Diabaté usanzwe ari na Visi Perezida wa Federasiyo, akaba anashyigikiwe n’uwahoze ari Perezida w’iri shyirahamwe.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibaruwa ya RGB yahaye ibyishimo abashyigikiye ko Mvukiyehe Juvenal ayobora...

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere [RGB] rwagiriye inama Kiyovu Sports ko...
25 September 2020 Yasuwe: 1845 0

Messi yibasiye bikomeye abayobozi ba FC Barcelona mu butumwa yatanze...

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi yasezeye kuri mugenzi we bakinanaga...
25 September 2020 Yasuwe: 2269 0

Aubameyang yahishuye impamvu ikomeye yatumye yanga kujya FC Barcelona...

Rutahizamu akaba na kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang...
25 September 2020 Yasuwe: 1267 0

Mario Balotelli yambitse impeta y’umubano umukobwa bamaranye ukwezi kumwe...

Rutahizamu Mario Balotelli yasabye umukobwa witwa Alessia Messina ko...
25 September 2020 Yasuwe: 2665 0

Bayern Munich yongeye gukora amateka itwara UEFA Super Cup

Ikipe ya Bayern Munich ikomeje kugaragaza ubukaka bwayo mu gutwara ibikombe...
25 September 2020 Yasuwe: 619 0

FERWAFA yasaranganyije amakipe indi nkunga yatanzwe na CAF

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryagabanyije amakipe atandukanye...
24 September 2020 Yasuwe: 1399 0