skol
fortebet

Rutahizamu Harry Kane yashyingiranywe n’umukunzi we bakundanye bagitangira ishuli [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Harry Kane ukinira ikipe ya Tottenham yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe n’umukunzi we w’igihe kirekire Katie Goodland bahuye bakiri abana bato ku ishuli.

Sponsored Ad

Harry Kane w’imyaka 25 yashyingiranywe n’uyu mukunzi we bafitanye abana babiri barimo uwitwa Ivy Jane Kane na Vivienne Jane Kane,gusa ahantu bakoreye ubukwe bwabo bahagize ibanga.

Nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 3 mu gikombe cya Euro Nations League,Kane n’uyu mugore we bahise bategura ibirori byo gushyingiranwa byabereye ku mazi baberewe cyane n’imyenda y’ubukwe.

Harry Kane wateye ivi akambika impeta umukunzi we Katie ubwo bari mu biruhuko muri 2017 ahitwa Barbados,byarangiye ashyingiranywe nawe mu buryo bwemewe n’amategeko muri iki cyumweru.

Abakinnyi batandukanye barimo abo bakinana mu Bwongereza bashimiye Kane iyi ntambwe ikomeye yateye ndetse bamwifuriza ishya n’ihirwe we n’umugore we.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa