skol
fortebet

Rutahizamu Lacazette yaciye inyuma umukunzi we asambana n’umukozi wo mu kabyiniro

Yanditswe: Sunday 12, Jan 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Arsenal,Alexandre Lacazette arashinjwa n’umukobwa w’Umwongereza ko bagiranye ibihe byiza amubeshya ko amukunda hanyuma akaza kumwerurira ko atamukunda ahubwo afite undi mukunzi bamaze imyaka 5 bakundana.

Sponsored Ad

Lacazette yaciye inyuma umukunzi we witwa Manon Mogavero bamaze imyaka 5 bakundana,asambana n’umukozi wo mu kabyiniro witwa Funda Gedik nyuma yo kumwizeza ko amukunda.

Uyu mukobwa ukora mu kabyiniro yagiye mu binyamakuru ashinja Lacazette kumurya umutima amubeshya ko amubeshya ko ariwe wenyine akunda kandi yari asanzwe afite umukobwa bamaranye imyaka 5.

Uyu mukobwa yavuze ko Lacazette yamusohokanye ahantu henshi ndetse ngo ntiyatinyaga kumwereka abakinnyi bakinana ndetse n’umuryango we.

Funda w’imyaka 23 yavuze ko yatunguwe no kumenya ko Lacazette akundana na Manon Mogavero bamaze amezi 3 gusa bakundana.

Uyu mukobwa yavuze ko yari yizeye ko Lacazette azamukunda birenze ariko ngo ubu yumva yaragambaniwe bikabije.

Yagize ati “Alex yarasohotse anyingingira ko twasohokana.Yanyijeje ibitangaza ndetse n’urukundo rudasanzwe.Ntabwo bitangaje kuba narahise mwimariramo kuko yamfataga nk’igikomangomakazi.

Twabanaga mu mahoteli meza I London nka The Sanderson ariko nyuma yaje kumbwira ko afite umukunzi bamaranye igihe kinini.Narababaye.Natekerezaga ko ari wenyine.Nagize umujinya mwinshi ubwo yambwiraga ibyo umukobwa bamaze imyaka 5 bakundana ndetse wamaze kwimukira London.

Alex yahoraga ambwira ko njye nawe tuzabana.Yakoraga ibishoboka byose tukabonana buri munsi.Yanyandikiraga buri munsi ndetse n’igihe yari mu biruhuko muri Sardia mu mpeshyi ishize.

Buri gihe twarasohokanaga cyane cyane I Mayfair.Alex yanyitagaho cyane ndetse ntiyabaga yitaye ku batubonana.Urukundo rwacu rwari rufunguye kuko buri wese yabonaga ko dukundana.Narikunze ariko natekerezaga ko tuzabana.Alex nta mbaraga yashyize mu gutandukana n’umukunzi we.”

Lacazette na Funda bakundanye muri 2018 ubwo uyu rutahizamu yari amaze umwaka umwe ageze muri Arsenal.Uyu mukobwa yavuze ko yamusabaga kwambara imyenda ishotora abagabo kugira ngo baze kuryamana ndetse uyu mukobwa yavuze ko bakundaga guterera akabariro mu kabyiniro ko muri Soho I London.

Uyu mukobwa yavuze ko Lacazette yamujyanye muri Amerika ubwo Arsenal yari igiye kuhitegurira shampiyona ndetse amutiza n’imodoka ye ya Ferrari ihenze,akajya ayitwara mu mujyi.Uyu mukobwa yavuze ko Lacazette yajyaga amwandikira n’igihe ari kumwe na Manon.



Funda ushinja Lacazette kumubeshya ko amukunda kugira ngo amusambanye




Lacazette ari kumwe na Manon bamaze imyaka 5 bakundana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa