Kigali

Rutahizamu Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri Pisine ye [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 January 2020 Yasuwe: 4063

Rutahizamu wa Liverpool,Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri Pisine ye mu rugo mu muhango witabiriwe na mugenzi we bakinanandetse bakomoka mu gihugu kimwe cya Brazil, umunyezamu Alisson Becker.



Roberto Firmino yateye ikirenge mu cy’abandi banya Brazil bashyize hanze amashusho bari kubatizwa barimo Willian na Philippe Coutinho.

Mu marira y’ibyishimo,Firmino n’inshuti ze,umuryango we ndetse n’abakinnyi bakinana bakoze ikirori cyo kwishimira ko uyu musore yahaye ubuzima bwe Imana.

Alisson Becker n’undi mugabo nibo babatije uyu rutahizamu.Bahagaze muri iyi pisine bamwibiza muri ayo mazi.



Nyuma yo kubatizwa,umugore we Lari yamusanze muri Pisine amuhobera ari kurira amarira y’ibyishimo yatewe n’uyu mwanzuro yafashe.

Rutahizamu Firmino uri mu bahetse ikipe ya Liverpool iyoboye Premier League ndetse ifite amahirwe menshi yo kwegukana Premier League itaratwara na rimwe mu mateka yayo,yacurangiwe n’umuhanzi wa Gospel ukomeye muri Brazil, Isaias Saad.

Abitabiriye uyu muhango bari bambaye udupira turiho umusaraba,ikimenyetso cya bihwanye n’umutima.






Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mukeshimana

    Twizere ko atari umuhango gusa.Kubera ko nubwo isi yuzuyemo milliards z’abantu babatijwe,ntibiyibuza kuba mbi.Kubera ko bakora ibintu byinshi imana itubuza:Kwicana,kurwana,kwiba,kurya ruswa,gusambana,etc...Muri make,abantu bumvira imana ni bake cyane.Isi izaba nziza aruko imana ikuye mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza ku munsi wa nyuma.Niwo muti wonyine.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Xavi yatangaje undi mukinnyi bakinannye ashyira ku rwego rumwe na Lionel...

Kabuhariwe Xavi Hernandez wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona yavuze ko...
6 April 2020 Yasuwe: 2993 0

Umukinnyi wa Manchester City ari mu mazi abira kubera gukora ikirori...

Mu Bwongereza no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku isi abantu bose...
5 April 2020 Yasuwe: 6928 1

Amb. Nduhungirehe yasubije perezida wa Rayon Sports wasabye Leta guhemba...

Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi...
5 April 2020 Yasuwe: 5862 3

UEFA yafashe icyemezo ndakuka kuri Champions League na Europa League...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I burayi “UEFA”ryamaze gufata umwanzuro...
5 April 2020 Yasuwe: 6511 0

Xavi wamamaye muri FC Barcelona yatanze akayabo k’amadolari yo gufasha uyu...

Xavi Hernandez wamenyekanye cyane mu ikipe ya Barcelona n’umugore we Nuria...
4 April 2020 Yasuwe: 1756 0

Perezida wa Rayon Sports yasabye ikintu gikomeye Leta nyuma y’ubutumwa...

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yashimiye Minisitiri wa siporo...
4 April 2020 Yasuwe: 4700 0