skol
fortebet

Rutahizamu Sarpong yafatiwe ibihano azira kwereka musumbazose abafana ba Sunrise FC

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Sarpong Michael wa Rayon Sports wagaragaje imyitwarire idakwiriye i Nyagatare ubwo yazamuraga urutoki rwa musumbazose akarwereka abafana ba Sunrise FC yamaze guhanishwa igihano cyo gusiba umukino umwe wa Rayon Sports.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu Sarpong Michael rutahizamu wa Rayon Sports yahagaritswe umukino 1 n’akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kubera imyitwarire mibi yagaragaje tariki 26 Ukwakira 2019, ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona

Iyi myitwarire mibi Sarpong Michael yagaragaje nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Sunrise FC ibitego 2-1,yatumye afatirwa ibihano byo kuzasiba umukino ikipe ya Rayon Sports ifitanye na FC Marines kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2019 kuri sitade ya Kigali (18h00’).

Guhagarikwa kwa Sarpong gushobora gukoma mu nkokora gahunda ya Rayon Sports yo kwikura mu bihe bibi irimo cyane ko imaze imikino 3 idatsinda.

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 kuri iki cyumweru,uba umukino wa 3 wikurikiranya idatsinda nyuma yo kunganya na Etincelles FC,igatsindwa na Sunrise FC ibitego 2-1.


Sarpong yahagaritswe umukino umwe azira gutunga musumbazose abafana ba Sunrise FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa