skol
fortebet

Rutahizamu w’umunya Autriche yavunitse imvune yateye ubwoba benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Autriche y’abatarengeje imyaka 21 witwa Hannes Wolf yaraye avunikiye mu mukino wahuje igihugu cye na Serbia imvune yatumye benshi bagira ubwoba ndetse basangiza ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho agaragaza uko uyu musore yavunitse.

Sponsored Ad

Hannes Wolf yavunwe na myugariro witwa Vukasin Jovanovic wamukandagiye akaguru karahindukira biba ngombwa ko ahabwa ikarita itukura nyuma y’icyemezo cyafashwe hitabajwe VAR.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Red Bull Salzburg ariko wamaze kwerekeza muri Leipzig mu Budage,yagize imvune ikanganye cyane ishobora kuzatuma amara hanze igihe kinini.

Uyu musore wari watsinze igitego 1 muri 2-0 ikipe ye ya Autriche U21 yatsinze Serbia mu mikino ya nyuma ya Euro y’abatarengeje imyaka 21,yavunitse habura iminota 15 ng’umukino urangire byamuviriyemo kutazangira na Leipzig imikino ya shampiyona.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa