skol
fortebet

Rutahizamu w’umunyarwanda yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakoreshaga amarozi

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ari mo na APR FC n’ikipe y’igihugu, Serugaba Eric, kuri ubu akaba yarahgaritse gukina, avuga ko amarozi avugwa muri ruhago y’u Rwanda na we mu gihe cye yayakoresheje.

Sponsored Ad

Serugaba Eric yamenyekaniye muri Etincelles FC aho yayikiniye mu cyiciro cya mbere mu umwaka w’imikino wa 2006-2007 ahita yerekeza muri APR FC kugeza 2009, ubwo yahise ajya muri Kiyovu Sports anayibera kapiteni kugeza muri 2013 ubwo yerekezaga muri AS Kigali, nyuma ni bwo yahise yerekeza muri America asanzeyo umugore we.

Mu kiganiro Serugaba Eric yagiranye na Isimbi dukesha iyi nkuru, yavuze ko akigera muri America gukina umupira w’amaguru yahise abihagarika bitewe n’uko bamusabaga ibintu byinshi.

Yagize ati:” Mubyukuri kuza hano muri America sinakomeje gukina kuko nashatse kubikomeza biranga, inaha bisaba ibintu byinshi, kuba ufite umujyanama, amashusho meza akaba ari byo werekana. Nagerageje kujya muri Arizona United mu cyiciro cya kabiri ariko ntibyakunda kuko bansabaga ibintu byinshi ndabireka ubu mbana n’umuryango wanjye.”

Avuga ku marozi muri ruhago nyarwanda, Serugaba yemeye ko ahari ariko mu buhamya bwe akaba yirinze kugira izina ry’umuntu atangaza ku mpamvu z’umutekano we, keretse we ku giti ubivuga n’aho ibindi bikazasohoka mu gitabo arimo kuyandihako kizasohoka mu Gushyingo 2020 kizaba gifite hafi paji 50.

Serugaba Eric yemeza ko amarozi mu mumupira w’amaguru mu Rwanda abamo kuva kera ndetse ngo mu gihe cyabo ni bwo yarimo menshi.

“Mu gihe cyacu mbona ahubwo ari bwo amarozi yakoraga kubera ko amakipe hafi ya yose nayitwa amakipe makuru yarabikoraga, wenda ntabwo yabikoraga kugira ngo abayobozi babibone, hari n’aho abatoza babyikoreraga ku giti cyabo ntibabigeze ku bakinnyi kubera gutinya igitsure cy’ubuyobozi.” Serugaba Eric

Nka Serugaba Eric ku giti cye, ahamya ko mu rugendo rwa ruhago yakoresheje amarozi ariko akaba ahamya ko nta kintu na kimwe byigeze bimufasha. Yagize ati:

“Ntakubeshye njyewe narayakoresheje, ariko mu kuyakoresha nta kintu na kimwe byigeze bimfasha, ndibuka hari ikipe imwe nari ndimo bazana umuntu bamukura muri Tanzania hafi y’umupaka w’u Burundi, umuntu udashobora gukwirwa mu muryango, umuntu ubyibushye, araturasaga twese, abantu twakinanye barabizi, twamaze umunsi wose mu nzu, urabyanga urasohoka mu ikipe kuko byari itegeko ryazanywe n’umutoza n’abandi banyamuryango b’ikipe.

Icyo gihe twari dufite umukino ukomeye na APR FC ku munsi ukurikiyeho, twakubiswe ibitego 3 byihuse ntashobora kuzibagirwa mu buzima bwanjye, nyuma yo gutsindwa haje kuvugwa ibindi ngo ni byo byatumye dutsindwa.”

Yakomeje avuga ko yigize gukurwa mu ikipe iri bukine kubera kwanga gukoresha amarozi kandi ari kapiteni w’ikipe.Yagize ati:

“Rimwe mugakina mugatsinda ariko atari amarozi, kuko mwayakoresheje akabyitirirwa, rimwe ugakurwa kuri lisiti kuko wanze kuyakoresha, ndibuka ndi mu ikipe imwe nanze kubikoresha umuntu arambwira ngo wowe kapiteni ni wowe ugomba kuba intangarugero, nanze kubikoresha nkurwa muri lisiti.

Nakubwiye ko ndimo kwandika agatabo kazasohoka mu Gushyingo 2020, kazaba gafite nka paji 50 ariko kazaba gakubiyemo ibintu byose ku makipe nakiniye, ubuhamya, amarozi.”

Serugaba Eric ahamya kandi ko n’ubu amarozi agikoreshwa muri ruhago nyarwanda, cyane ko benshi mu bakinnyi n’abatoza ari inshuti ze bamubwira buri kimwe, aho usanga umukinnyi amafaranga yagafashije umuryango ayamburwa ngo ajye mu marozi. Yagize ati:

“N’ubu mu Rwanda ntabwo biracika birahari, ndi inshuti n’abakinnyi benshi, abatoza bamwe barirukanywe n’abandi baracyarimo, ikipe igatsinda umukinnyi agakatwa amafaranga y’agahimbazamusyi, niba ari ibihumbi 25 ugakatwa ibihumbi 10 byo guha mwalimu (umupfumu), ibi ni ibintu biriho kandi nkeka ko umupira wacu utazabaho kubera amarozi.”

Si kenshi uzabona umukinnyi ugikina, uwasoje gukina akwemerera ko akoresha cyangwa yakoresheje amarozi, n’uwo bivugwaho arabihakana, Serugaba Eric we yemera ko yayakoresheje ariko akaba yarakijijwe agasaba Imana imbabazi, aho anavuga ko na bagenzi be bakinanye yabahamagaye akababwira ko bari barayobye bakwiye kwihana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa