skol
fortebet

Rutahizamu wa mbere muri Togo wanze kujya gukina hanze kugira ngo akine CHAN 2020 yishwe na malaria

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwe muri ba rutahizamu bakomeye cyane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Togo yishwe n’indwara ya malaria, afite imyaka 25.

Sponsored Ad

Kossi Koudagba wakiniraga ikipe ya ASC Kara, yari amaze imyaka ibiri asoza shampiyona ari we wa mbere mu gutsinda ibitego byinshi ndetse yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2019.

Mbere, yari yaratsindiye igihembo cya rutahizamu urusha abandi muri Togo ari mu ikipe ya Espoir FC de Tsévié yo mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma yaho shampiyona isubikiwe mu kwirinda icyorezo cya coronavirus, Koudagba yafashe icyemezo cyo kuva mu mujyi wa Kara uri mu majyaruguru y’igihugu.

Nuko ajya kubana na benewabo ahitwa Dévié, mu nkengero z’umurwa mukuru Lomé, ari naho yakuriye.

Mu itangazo ikipe ye ya ASC Kara yasohoye, yavuze ko yari "umukinnyi ukomeye wari ufite ejo hazaza heza mu mupira w’amaguru".

Jean-Marie Eloh, umutoza w’ikipe ya ASC Kara, yagize ati:

"Icyabaga kimuhangayikishije cyonyine ni ugushyira umupira mu nshundura z’izamu kandi ibyo yabikoraga neza cyane".

Koudagba yari yizeye ko agiye gutera indi ntambwe mu mupira w’amaguru, gusa aza gutsindwa ikizamini cy’ubuzima kubera ibibazo by’umutima, bituma atajya mu ikipe ya Union Sportive de Tataouine yo muri Tuniziya.

Koffi Guéli, undi mukinnyi wo muri Togo akaba n’inshuti ye, yagize ati:

"Ubwo yari agarutse i Lomé, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu ryamwitayeho ku kibazo cye cy’ubuzima".

Yari yaranze kujya hanze ngo akine CHAN

Mu ikipe y’igihugu ya Togo, Koudagba yari umukinnyi ukomeye mu ikipe yafashije Togo kubona itike ya mbere yo kwitabira imikino y’igikombe cya CHAN gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo muri Afurika.

Koudagba yari ari ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Togo yari kwitabira imikino ya CHAN uyu mwaka yari kubera muri Cameroun guhera mu kwezi kwa kane.

Yaje gusubikwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kubera icyorezo cya coronavirus.

Kubera kwishimira uwo mwanya wo mu ikipe y’igihugu, Koudagba yirengagije andi mahirwe yo kujya gukina hanze y’iguhugu kugira ngo abashe gukina muri iryo rushanwa ry’abakinnyi bakina mu bihugu by’iwabo muri Afurika.

Inshuti ye Koffi Guéli yagize ati:

"Yifujwe n’andi makipe nyuma yo kubona itike, ariko avuga ko ahisemo kuguma hano ngo abone uko akina CHAN ngo asige hari icyo akoze kigaragara hano iwacu ubundi abone kugenda".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa