skol
fortebet

Rutahizamu wa Rayon Sports arifuzwa n’amakipe atatu akomeye cyane muri Afurika

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Kagere Meddie waraye atowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu ikipe ya Simba SC muri 2019,agiye kwerekeza mu ikipe ya Zamalek ishaka kumugura akayabo k’ibihumbi 450 by’amadolari byatumye iyi kipe yo muri Tanzania iza gushaka Micheal Sarpong wa Rayon Sports.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Radio 10 aravuga ko umwe mu bayobozi ba Simba SC yageze mu Rwanda ndetse yamaze kuvugana na Micheal Sarpong kugira ngo abe yayisinyira amasezerano.

Sarpong ufitiye amasezerano Rayon Sports,ni imari ishyushye muri Tanzania ndetse no muri RDC kuko ibigugu byaho biri kumureba icyoroshye ndetse ngo byiteguye kubyiganira ku meza ya Rayon Sports bishaka uyu munya Ghana ufite ibitego 16 muri shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya AS VITA Club ngo yavuganye na Micheal Sarpong ayica ibihumbi 150 by’amadolari we ku giti cye hanyuma bo bakagenda bagaha na Rayon Sports ku bihumbi 60 .uretse aya mafaranga yo kumugura ngo Sarpong arifuza ko AS Vita Club imuhemba ibihumbi 7 by’amadolari ku kwezi.

As Vita Club irifuza kujya ihemba Sarpong ibihumbi 5000 by’amadolari ku kwezi ndetse ikamuha amadolari ibihumbi 10.000 yo kumugura ngo yabyanze.

Indi kipe y’ubukombe ishaka Micheal Sarpong ni Orlando Pirates yo muri Afurika y’epfo, itozwa na Mico wahoze atoza Uganda n’u Rwanda.Sarpong yayisabye ko yamuha ibihumbi 200 by’amadolari ku giti cye hanyuma bakishyura Rayon Sports ibihumbi 60 by’amadolari bamushakamo.Ibiganiro birarimbanyije kugeza ubu.



Sarpong ni imari ishyushye ku isoko

Ibitekerezo

  • Bose nta kindi baba bashaka uretse UBUKIRE.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa