skol
fortebet

Rutahizamu wa Wolves yasekeje benshi kubera agashya yakoze mbere y’umukino wa Europa League

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Wolves witwa Adama Traore yatunguye benshi ubwo mbere y’umukino waraye ubahuje na Olympiakos mu mikino ya Europa League yisigaga amavuta anyerera ku maboko ye kugira ngo ba myugariro b’iyi kipe nibamukurura banyerere.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino Wolves yatsinzemo Olympiakos igitego 1-0 ikagera muri ¼ cya Europa League,Adama yisize amavuta anyerera kugira ngo umukinnyi ushaka kumukurura amwiyaka byoroshye.

Traore witwaye neza mu mwaka w’imikino ushize muri Wolves,azwiho umuvuduko mwinshi n’amacenga adasanzwe ariyo mpamvu bivugwa ko amakipe arimo Manchester United na Juventus.

The Sun yavuze ko umwe mu bashinzwe kongerera ingufu abakinnyi muri Wolves ariwe wamugiriye inama yo kwisiga aya mavuta kugira ngo amufashe igihe cyose asatiriye umukurura amaboko anyerere ntamukomeze.

Uyu mukinnyi asanzwe afite ikibazo cy’urutugu ariyo mpamvu ngo yakorewe ibi kugira ngo umufashe ntamugumane cyane.

Umwe mu bantu b’imbere muri Wolves yabwiye iki kinyamakuru ati “Nicyo kintu cyonyine twakora kugira ngo turinde Adama.Ba myugariro baramutinya cyane kubera umuvuduko we ariyo mpamvu benshi bakunze kumukurura amaboko iyo abacitse.”

Wolves yamaze kugera muri ¼ aho igomba guhangana na Sevilla imenyereye Europa League ndetse yaraye itsinze ibitego 2-0 ikipe ya AS Roma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa