skol
fortebet

Rutahizamu wari kizigenza muri RDC yaje mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu witwa Bola Lobota, watsinze ibitego 10 mu mikino 25 yakiniye ikipe ya AS Nyuki (RDC mu mwaka w’imikino ushize, yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Kamena 2019, aho aje gusinyira amasezerano Rayon Sports.

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yateye imboni uyu rutahizamu muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari yaje kuyikoramo igeragezwa, niko gutangira kumwegera ngo azayikinire mu mwaka w’imikino utaha,none birangiye ageze mu Rwanda.

Ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo ine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo uyu rutahizamu yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa n’ushinzwe itangazamakuru (Media officer) wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul.

Lobota yabwiye abanyamakuru ko yakunze Rayon Sports ubwo yayikoragamo igeragezwa ndetse yiteguye kuyisinyira igihe cyose baba bumvikanye.

Yagize ati “Bwa mbere nza mu ikpe ya Rayon Sports, nahise nyikunda cyane. Nje kumvikana n’abayobozi bayo, byose nibigenda neza, nzatanga byose mfite nkoresheje imbaraga zanjye zose, nicyo abafana banyitegaho."

Bola Lobota arangije amasezerano muri AS Nyuki ndetse ngo arashaka kugerageza amahirwe hanze ya RDC ariyo mpamvu yaje mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports.

Ubwo Bola Lobota yaherukaga mu Rwanda mu igeragezwa,yahise ashimwa n’abatoza ba Rayon Sports ariko isoko ry’ igura n’igurisha ryari ryamaze gufungwa haba ku bakinnyi bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze.

Rayon Sports yaramushimye, ihitamo kuzongera kumvikana na we umwaka w’imikino urangiye ari nayo mpamvu yagarutse mu Rwanda. Mu myitozo ni umukinnyi wari wagaragaje ko afite byinshi azi cyane cyane mu gutsinda.

Bola Lobota yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nkuru,yamwakiriye neza ubwo yayikoreragamo igerageza mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse ngo yabonye ifite abakinnyi beza bamugaragarije urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa