skol
fortebet

Rutamu yakoreye ubukwe muri Amerika mu ibanga rikomeye

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Rutamu Elie Joe wahoze ari umunyamakuru hano mu Rwanda akaba amaze iminsi yibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoze ubukwe mu ibanga na Nyinawabeza Rebecca aherutse kwambika impeta.

Sponsored Ad

Muri Mata 2019 ni bwo Rutamu yateye ivi asaba Nyinawabeza Rebecca wiga ibijyanye n’ubuganga muri kaminuza ya Michigan State ko yazamubera umugore.

Amakuru avuga ko aba bombi bakoze ubukwe ku munsi wo kuwa Gatanu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho babarizwa bombi.

Rutamu Elie Joe wamamaye mu Rwanda mu biganiro by’imikino cyane cyane kogeza, yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 2018 nyuma y’igikombe cy’Isi asezeye kuri Radio1 avuga ko agiye kwiga muri Amerika ibijyanye no gushakira abakinnyi amakipe ’agent’.

Elie Joe yakoze mu maradiyo atandukanye hano mu Rwanda, Flash FM, Radio Rwanda, Isango Star ndetse na Radio One.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa