skol
fortebet

Rutanga Eric ari gushakisha umwana wafotowe yambaye umupira ucitse uriho izina rye

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric arifuza guhura n’umwana wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yambaye umupira ucitse wanditseho izina rye na nimero 3 kugira ngo amuhe umupira mushya ndetse anamuhe ubufasha.

Sponsored Ad

Nkuko ikipe ya Rayon Sports yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter, Rutanga arifuza guhura n’uyu mwana wakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga akamufasha nyuma yo kubona iyo foto.

Rayon Sports yagize iti"Ubu-Rayon burya buravukanwa,
Ubu-Rayon burya ni nk’ingabire, uwo Imana yahaye arabuvukana akazanarinda abusazana... Kapiteni wa #Gikundiro Eric RUTANGA arifuza guhura n’uyu mwana akamugenera umwenda mushya we n’ubundi bufasha. Uwaba amuzi akabahuza yaba agize neza."

Iyi foto y’uyu mwana yafotorewe ku mazi yambaye umupira ushaje wacitse ku rutugu, inyuma ku mugongo handitseho Rutanga na nimero 3 akina yambaye, munsi hariho akabyiniriro ke ka Kamotera.
Rutanga arashaka kugera ikirenge mu cya Muhadjiri nawe wemeye gufasha umwana wo mu karere ka Gisagara wafotowe yiyanditseHO ku mupira we n’ikaramu izina Muhadjiri n’ikipe ya APR FC.



Rutanga arifuza guhura n’uyu mwana umukunda akamufasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa