skol
fortebet

Rutanga Eric yatangaje ikibazo gikomeye yahuriye nacyo muri Zambia bigatuma agaruka igitaraganya muri Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Rutanga Eric yatangaje ko nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports agiye kumvikana na Nkana FC yo muri Zambia yasanze abayobozi bayo bisubiyeho ku mafaranga bari bemeye kumuha ndetse ngo n’ayo bamuhaye ayemeye bavuga ko batayafite yose.

Sponsored Ad

Rutanga ushobora kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports ndetse agahabwa n’igitambaro cy’ubukapiteni yabwiye abanyamakuru ko abayobozi ba Nkana FC bamutengushye ubwo yajyaga kumvikana nabo,bisubiraho ku mafaranga bari bamwemereye ndetse n’ayo yari yemeye ko bamuha bamubwira ko batayafite yose.

Yagize ati “Nari nagiye kumvikana n’ikipe ya Nkana FC ariko ibiganiro ntibyagenze neza kuko nagezeyo ibyo twari twumvikanye bashaka kubigabanya mbabwira ko bidashoboka.Bagabanyijeho make ndabyemera,bavuga ko nta mafaranga bafite bazayampa mu bice,mbabwira ko bidashoboka ntafata amafaranga mu bice kuko nari nagerageje kuganira na Faustin n’abandi bakinnyi bayikinnyemo bambwira ko bampaye ibice andi ntazayabona.

Rutanga yavuze ko akimara kubona ko aba bayobozi ba Nkana FC bamubeshye,yahise avugana na Rayon Sports imubwira ko imukeneye ndetse n’amafaranga yifuza bayabona ndetse ko agomba kuza gufasha ikipe kuko abakinnyi benshi bari bagiye.

Rutanga wagaragaye mu mukino Rayon Sports yaraye itsinzemo Police FC ibitego 3-1,yavuze ko ataraganira n’abayobozi kubera ko bari bahuze basinyisha abasore 5 baherutse gukura muri APR FC ariko ngo yiteguye kugirana nabo ibiganiro.

Ibitekerezo

  • Aba bose bajya hanze gushaka UBUKIRE.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa