skol
fortebet

Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri Police FC yamuhaye miliyoni 15 FRW

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha uwari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kumuha akayabo ka miliyoni 15 000 000 FRW n’umushahara wo hejuru.

Sponsored Ad

Amakuru yasakaye hirya no hino mu binyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020,nuko Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yari abereye kapiteni yerekeza muri Police FC yamuguze akayabo ka miliyoni 15 FRW n’umushahara w’ibihumbi 800 000 FRW buri kwezi.

Rutanga wari usigaranye amasezerano y’umwaka 1 muri Rayon Sports,yahisemo guhita ayasesa cyane ko iyi kipe yari itaramwishyura akayabo ka miliyoni 7 yari imurimo.

Nkuko amakuru dukesha umwe mu banyamakuru ba Radio 10 wakurikiranye isinya rya Rutanga muri Police FC,ngo yemerewe kani guhabwa ubwishingizi bwe n’umuryango we (umugore n’umwana we) mu gihe cyose azamara akinira iyi kipe.

Uyu munyamakuru yatangaje ko Rutanga yasinyiye mu rugo rw’umutoza Haringingo Francis ruherereye mu Kagarama mu karere ka Kicukiro.

Kubera ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports byaje byiyongera ku mikoro macye iyi kipe isanganwe, biri gutuma abakinnyi batandukanye bayisohokamo kuko Rutanga Eric wari kapiteni,akurikiye bagenzi be barimo Irambona Eric na Kimenyi Yves berekeje muri Kiyovu Sports na Iradukunda Eric Radou werekeje muri Police FC.

Uretse kugura ba myugariro baca ku mpande zombi bo muri Rayon Sports FC, Police FC iheruka kwibikaho na Twizeyimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu Sports,irashaka guhindura amateka yayiranze mu myaka yatambutse muri shampiyona yo mu Rwanda, aho ishaka byibura igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha.

Rutanga werekeje muri Police FC, ku mwanya akinaho ahasanze Ndayishimiye Celestin na Muvandimwe JMV basanzwe muri iyi kipe.

Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports ku itariki ya 7 Nyakanga 2017 avuye muri APR FC, akaba yaranakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’iyi kipe ari ryo APR Football Academy.

Yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya 2018, ayihesha igikombe cya shampiyona 2018-19, Super Cup 2017 n’ibindi.

Ibitekerezo

  • nibyiza ariko bishe amategeko akumira covid19

    Uyu Rutanga n’ubundi bitaranakomera wabonaga ko agambanira ikipe , ni we watumye APR idutsinda ubuheruka agumura abakinnyi ngo umutoza Martinez akunde yirukanwe, ariya mabaruwa yose yacicikanaga mu itangazamakuru niwe wayahagezaga , nagende rwiza uko yaje niko n’abandi bazaza kandi kugera akure kwa rayon Sports siko kurangira n’abumva ko isenyutse baribeshya icyakora izize Sadate nta wundi biratangaje ukuntu abakinnyi bagenda we agatinyuka akabeshya ngo baracyahari ngo mureke abaturangaza Sadate we uri Isi pe! uri umuntu mubi utwiciye ikipe none ngo uracyari umuyobozi ra? ko wari umuyobozi w’ikipe se none abagize ikipe bakaba bashize bigendera harya usigaye uyoboye iki? ntukunda rayon sports na gato uri umurimbuzi watumwe ngo uyirimburane n’imizi ariko uzumirwa iminsi izakwigisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa