skol
fortebet

Rutsiro FC yahagamye Rayon Sports mu gihe Kiyovu Sports na Gasogi United zashimishije abafana

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

Umunsi wa 01 wa shampiyona y’u Rwanda usize ugaragaje ko Rayon Sports iri ku rwego rwo hasi cyane nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Rutsiro FC mu gihe Kiyovu Sports na Gasogi United zatsindiye hanze y’ibibuga byazo.

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ikundwa na benshi mu Rwanda yitwaye nabi cyane mu mukino wayo wa mbere muri shampiyona kuko yanganyije na Rutsiro igitego 1-1 ndetse ntiyerekana ko ari ikipe nkuru muri shampiyona y’u Rwanda gusa ntiyari ifite abakinnyi barimo Sugira Ernest urwaye na Manace Mutatu wasibye kubera ikibazo cy’abanyamahanga.

Nubwo yari ifite abakinnyi benshi batamenyeranye ndetse n’umutoza mushya,Bisengimana Justin, wayigezemo muri iki cyumweru,Rutsiro niyo yafunguye amazamu ku munota wa 11 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Munyurangabo Cedrick ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Kwizera Olivier ntiyabasha kuwukuramo.

Rayon Sports yakinnye umukino wo ku rwego rwo hasi mu gice cya mbere,yananiwe gukora uburyo bwo kurema igitego ndetse no guhuza umukino byatumye igice cya mbere kirangira nta kazi gakomeye umunyezamu wa Rutsiro ahuye nako.

Mu gice cya kabiri,umutoza Guy Bukasa yinjije mu kibuga Mugisha Gilbert na Mudacumura akuramo Drissa Dagnogo na Iranzi bagize icyo bahindura mu mukino.

Ku munota wa 74,Rayon Sports yinjije igitego cyo kwishyura kuri coup franc yatewe neza na Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Vital Ourega hafi gato y’urubuga rw’amahina.

Nubwo mu gice cya kabiri Rayon Sports yagerageje kurema uburyo bwinshi bw’ibitego,ariko nta rutahizamu wari utyaye wo kububyaza umusaruro ariyo mpamvu nta gitego giturutse mu guhuza umukino cyabonetse.

Rayon Sports igomba guhura na Bugesera ku mukino wa kabiri mu gihe Rutsiro FC izasura Police FC.

Mu yindi mikino yabaye,Kiyovu Sports yatsinze ibitego 2-0 mu gice cya mbere ibifashijwemo na Dusingizimana Gilbert na Bigirimana Abed hanyuma mu gice cya kabiri yinjiza ikindi 1 cya Serumogo Ally mu gihe Mukura VS yabonye igitego cy’impozamarira kuri penaliti ya Gael Duhayindavyi.

Ikipe ya Gasogi United yasanze Sunrise FC ku kibuga cyayo iyitsinda ibitego 3-1 ibifashijwemo na Iradukunda Jean Bertrand watsinze ibitego 2.

Uko imikino yose yagenze kuri uyu wa Gatanu:

AS Muhanga 1-1 Etincelles FC
Mukura VS&L 1-3 SC Kiyovu
Sunrise FC 1-3 Gasogi United
Espoir FC 0-0 Bugesera FC
Marines FC 2-0 Gorilla FC

Rutsiro FC 1-1 Rayon Sports FC
APR FC vs Musanze FC (Warasubitswe)
AS Kigali vs Police FC (Warasubitswe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa