skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul yabaye umukinnyi ukunzwe cyane n’abafana b’ikipe akinamo muri Amerika

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul w’imyaka 23 ukina nka myugariro mu kipe ya Colorado Springs Switchbacks Football Club yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, yatowe nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana muri iyi kipe muri 2019.

Sponsored Ad

Ni igihembo uyu wahoze akinira amakipe ya APR FC na Rayon Sports yatwaye ahigitse Jordan Schweitzer na Jordan Burt bamuryaga isataburenge mu majwi.’

Gutora byakorwaga n’abafana ba Colorado Springs bo hirya no hino ku isi, ariko bigakorerwa ku rubuga rw’iyi kipe.

Rwatubyaye umaze igihe kitageze ku mwaka muri iyi kipe,yegukanye iki gihembo ari we uri hejuru mu majwi, aho yari afite amanota arenga 89%.

Rwatubyaye yageze muri Colorado Springs Switchbacks FC avuye mu ikipe nkuru ya Colorado Rapids kuwa 17 Gicurasi uyu mwaka.

Abafana ba Switchbacks Football Club n’abanyarwanda batandukanye bahundagajeho amajwi Rwatubyaye witwaye neza muri iyi kipe ndetse akayitsindira n’ibitego bitandukanye.

Rwatubyaye yavuye muri Rayon Sports asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare uyu mwaka,ariko kuwa 08 Gicurasi uyu mwaka,nibwo iyi kipe yemeye kumurekura imutanga mu ikipe ya Colorado Rapids nayo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imuguranye umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa