skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul yashyizwe mu kato

Yanditswe: Friday 31, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Myugariro w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul, yashyizwe mu kato k’iminsi 12 nyuma yo gusanga umwe mu bakinnyi bakinana yaranduye Covid-19.

Sponsored Ad

Rwatubyaye ni umwe mu bakinnyi bafashaga Colorado Springs Switchbacks FC kuva Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Amerika isubukuwe muri ibi bihe bya Coronavirus, aho yanatowe nk’umukinnyi w’umukino ubwo banganyaga na Real Monarch SLC ku wa 19 Nyakanga.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM- Umwezi, Rwatubyaye yavuze ko yashyizwe mu kato k’iminsi 12 kubera ko hari umukinnyi bakinana banacumbitse mu nzu imwe, wagaragaweho Covid-19.

Ati ”Yego meze neza ariko ntabwo navuga ko ari 100%, impamvu ni uko ndi kuri rya tegeko ryo kuguma mu rugo iminsi 12 kubera ko umwe mu bakinnyi dukinana yanduye Coronavirus.”

“Na we dukinana muri Colorado Rapids ariko rimwe na rimwe iyo bamwohereje kuza gukina imikino muri Switchbacks akunda kuba muri apartement [inzu] imwe nanjye, rero yafashwe yaje gukina hano ariko njyewe ntabwo nigeze nandura ni yo mahirwe.”

Rwatubyaye yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga uyu mukinnyi mugenzi we yaranduye, na we yabwiwe ko agomba kwishyira mu kato.

Ati “Federasiyo ya hano yafashe icyemezo cy’uko nanjye ngomba kuguma mu rugo iminsi 12 kugira ngo ngaragaze ko nta bwandu mfite mbere yo gusubira mu myitozo n’abandi kuko urebye n’umukino dufite mu mpera z’iki cyumweru ntabwo nzawugaragaramo.”

Rwatubyaye Abdul yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yagurwaga na Sporting Kansas City ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Major League Soccer) muri Gashyantare 2019 avuye muri Rayon Sports.

Nyuma iyi kipe yamuguranye Benny Feilhaber ukina hagati mu ikipe ya Colorado Rapids, ihita imutiza muri Switchbacks yo mu cyiciro cya kabiri, akinamo kugeza ubu.

Switchbacks iherereye muri Leta ya Colorado. Iyi leta imaze gupfusha abantu 1807 mu gihe abasaga ibihumbi 45 aribo bamaze kwandura Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa