skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul yasinye amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu mu yindi kipe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) Rwatubyaye Abdul yerekeje mu ikipe ya FC Shkupi yo muri shampiyona ya Macedonia aho yasinye amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu.

Sponsored Ad

Urubuga rwa Instagram rw’iyi kipe rwagaragaje ko Rwatubyaye yakiriwe muri iyo kipe mu butumwa bugira buti “Ikaze muri FC Shkupi Rwatubyaye Abdul”.

Rwatubyaye yasinyiye amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu mu gihugu cya Turkiya aho iyi kipe irimo gukorera umwiherero.

Iyi kipe ya FC Shkupi iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 33 ku rutonde rw’agateganyo muri Shampiyona ya Macedonia nyuma y’imikino 18 imaze gukina. Iki gihugu gitanga ikipe ikina muri Europa League.

FC Shkupi irimo gukorera umwiherero muri Turikiya ifite imikino itatu ya gicuti n’amakipe atandukanye harimo FK Obolon Kyiv bazakina tariki 25 Mutarama, na FC Lviv bazakina tariki 31 Mutarama yo muri Ukraine, Akhmat Grozny yo mu Burusiya (Russia) bazakina tariki 28 Mutarama na FK Ulfa na yo yo mu Burusiya bazakina tariki 3 Gashyantare.

FC Shkupi izasubukura Shampiyona ihura na FC Borec iri ku mwanya wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare mbere yo guhura na Akademija Pandev tariki 21. Rwatubyaye yerekeje mu ikipe ya ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya Kabiri avuye muri Colorado Rapids yo muri MLS yabuzemo umwanya.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-2017.

Rwatubyaye yakuriye mu bakinnyi b’ingimbi (academy) ba APR FC aho yavuyemo yerekeza muri APR FC ayigiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yavuyemo mu mwaka wa 2019 yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa