skol
fortebet

Rwatubyaye yavuze ku makuru yavugaga ko akundana n’uwahoze ari umukunzi wa Kimenyi Yves

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul ukina mu gihugu cya USA yatangaje ko amakuru yavuzwe ko akundana n’umukobwa witwa Didy d’Or wahoze ari umukunzi wa Kimenyi Yves ari ibihuha ahubwo ngo ni inshuti ye bisanzwe.

Sponsored Ad

Rwatubyaye waraye ageze mu Rwanda ku isaha ya saa 19:30’, aje gukinira Amavubi mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CAN 2020,yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko adakundana na Diddy d’Or nkuko byigeze kuvugwa ahubwo ngo ari inshuti bisanzwe.

Yagize ati“Didy ni inshuti yanjye, ni inshuti bisanzwe, turaganira, tukaba twanasangira nk’uko wamarana igihe n’inshuti yawe ariko nta kintu cy’urukundo gihari hagati yanjye nawe.”

Rwatubyaye wahoze akundana n’uwitwa Umurerwa Chelina bagatandukana,yavuze ko nta mukobwa bari mu rukundo muri iyi minsi.

Rwatubyaye yavuze ko yishimiye guhamagarwa mu Mavubi ndetse ngo we na bagenzi be bagomba gukora ibishoboka byose bagahesha ishema u Rwanda.


Rwatubyaye yavuze ko adakundana na Diddy d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa