skol
fortebet

Sadio Mane yagiriye neza umupolisi bakinannye bakiri abana bahuye nyuma y’imyaka 17[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Nov 2020

Sponsored Ad

Umunya Senegal,Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool yongeye gushimisha benshi kubera igikorwa yakoreye umupolisi witwa Solo wo muri Guinea Bissau bakinannye bakira abana ndetse baherukanaga uyu mugabo afite imyaka 11.

Sponsored Ad

Uyu mu Polisi wo muri Guinea Bissau yaherukaga kubona Sadio Mané muri 2003 ubwo bari abana bakinana mu gace kitwa Bambali bakuriyemo, ni mu majyepfo ya Senegal hafi n’iki gihugu cya Guinea-Bissau.

Manè yari mu mujyi wa Bissau mu cyumweru gishize aho yafashije ikipe y’igihugu ya Senegal kubona itike ya AFCON 2022 ayitsindiye igitego 1-0 cyabonetse muri uwo mukino.

Guhura na Sadio Mane byagoye cyane Solo kuko uyu mukinnyi ari mu bakinnyi bari kwitwara neza ku isi ndetse Senegal yari yamushyiriyeho abashinzwe umutekano benshi.

Kubera ko yari yitwaje agafoto yifotoje ari kumwe na Sadio Mane mu ikipe y’abana bakiniraga,Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Senegal yamuhamagariye Mane barahura baraganira.

Amakuru aravuga ko Sadio Mané yatwaye nimero ya Solo amusezeranya ko azamutumira i Anfield akamureba akina ku kibuga cya Liverpool.

Nubwo Mané ari umunya Senegal ariko ngo afite aho ahuriye n’igihugu cya Guinea Bissau nkuko ikinyamakuru Kahawatungu dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Mu minsi ishize Sadio Mane yatangaje ko nta gahunda afite yo gusesagura amafaranga agura imodoka zihenze,amasaha,imitako n’ibindi bitandukanye kuko ngo ashaka gufasha abakene gutera imbere.

Uyu munya Senegal ukunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abaturage bo muri Senegal yabwiye abanyamakuru ko impamvu atajya agura imodoka,amazu n’amasaha ahenze nkuko abarimo Aubameyang,Cristiano Ronaldo babigenza,kubera ko yakuriye mu buzima bubi aba ashaka gufasha abababaye.

Yagize ati “Kuki nagura Ferrarri 20 n’amasaha 20 ya Diamond ahenze cyane?,Ibyo byamarira iki?.Nahuye n’inzara kenshi,nagiye n’amaguru kenshi,narokotse intambara nyinshi,nakinnye umupira kenshi nta nkweto nambaye,ntabwo nize n’ibindi byinshi.Ibyo bagezeho byose ndashimira umupira w’amaguru.

Mfasha abantu,nubatse amashuri,amasitade,twatanze imyenda,inkweto tunagaburira abantu bari bakenye cyane.Buri kwezi ntanga ibihumbi 70 by’amayero ku baturage bakenye cyane muri Senegal.Sinkeneye imodoka zihenze,amazu menshi manini no kuzenguruka isi yose.Ndifuza ko abankomokaho babona bike kubyo umupira wampaye.Ndishimira ibyo mfite.”

Mane yubatse inyubako z 3 mu gace avukamo ka Bambali zirimo ibitaro n’amashuri ndetse yakoze ibikorwa by’urukundo mu baturage bo muri aka gace no muri Senegal yose byamutwaye akayabo k’ibihumbi 250 by’amapawundi mu mwaka ushize.



Solo yahuye na Sadio Mane bakinannye mu bwana nyuma y’imyaka 17 batabonana

Ibitekerezo

  • Byiza cyane niba abanyafurica bose batekereza nka Sadio Mane bicisha bugufi kandi ntibasesagure amafaranga bakayafashisha abatshoboye Africa yacu yaba Paradise.

    God bless mane🙏🙏🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa