skol
fortebet

Samuel Eto’o na Didier Drogba bibasiye impuguke mu buvuzi zasabye ko urukingo rwa Coronavirus rwazageragerezwa bwa mbere muri Afurika

Yanditswe: Friday 03, Apr 2020

Sponsored Ad

Abagabo babiri babaye ibyamamare mu mupira w’amaguru muri Afurika, Samuel Eto’o na Didier Drogba banenze bikomeye impuguke mu buvuzi zavuze ko urukingo rwa Coronavirus rwazageragerezwa bwa mbere ku banyafurika.

Sponsored Ad

Professor Jean-Paul Mira, ukuriye ishami ry’indembe mu bitaro Cochin mu mujyi wa Paris mu Bufaransa yasembuye abantu benshi barimo n’aba bakinnyi ubwo yavugaga ko urukingo rwa Coronavirus rwageragerezwa bwa mbere ku banyafurika.

Yagize ati “Ese ntidukwiriye gukorera ubushakashatsi ku banyafurika badafite udupfukamunwa,badafite ubuvuzi n’uburyo bwo kongerera umwuka?.Kimwe na Virus itera SIDA,abakorerwaho ubushakashatsi n’indaya kuko zitirinda.”

Mugenzi we witwa Professor Camille Locht bari kumwe muri iki kiganiro yahise avuga ati “Uvuze ukuri.Twatekerezaga bimwe ku byerekeye aho twakorera ubushakashatsi kuri uru rukingo.Tuzabitekerezaho cyane.Ibi ntibizatubuza gukora ubushakashatsi ku Burayi na Australia.”

Nyuma y’iki kiganiro izi mpuguke yakoreye kuri TV yo mu Bufaransa,Eto’o na Drogba bahise barakara cyane niko kumusubiza bamunenga cyane.

Eto’o akimara kubyumva yahise asubiza aba bagabo ati “Muri umwanda.Ntabwo Afurika ari iyanyu ngo muyikinireho.”

Drogba we yavuze ko aba bagabo bafata Abanyafrica nk’ingurube zo muri Guinea aho ndetse yemeje ko izi mpuguke zishwe n’ivangura.

Yagize ati “Ntabwo ibi bikwiriye ko dukomeza kwihanganira ibi bintu.Namaganye iri vangura rikabije n’imvugo yuzuyemo agasuzuguro.Mudufashe kurengera ubuzima muri Africa,mureke gukwirakwiza iyi virusi yazahaje isi,mureke kudufata nk’ingurube zo muri Guinea.Ntabwo bikwiriye.Abayobozi ba Afurika bakwiriye kurinda abaturage babo ibi bintu bidakwiriye.”

Demba Ba nawe wakinnye muri Chelsea nawe yanenze bikomeye aya magambo y’izi mpuguke aho yavuze ko abantu bo mu bihugu by’Iburengerazuba bw’isi bumva ko bari hejuru y’abandi bose ndetse imitima yabo yuzuye ivangura arangiza avuga ko ari igihe cyo gukanguka.



Eto’o na Drogba bandagaje impuguke mu buvuzi zasabye ko urukingo rwa Coronavirus rwazageragerezwa bwa mbere muri Afurika

Ibitekerezo

  • ibyo bavuga nibyo cyane izo nkingo.kuki batazigeragereza kuki bene wabo ko niyo ndwara aliho yaturutse !!

    Abo bakinnyi ntekereza ko bavugiye africa yose kuko sinibaza impamvu abantu bafite uruhu rwera biyumva nkabafite dominion kurusha abandi ku isi kugeza nubwo bafata abanyafrika nk’ibigoryi cg imburamumaro zabo.
    Ubundi africa dukeneye urukingo rw’ubumwe n’urukundo naho abanyaburayi mbona ntacyo baturusha nuko barangije kutwica mumutwe yuko turi munsi yabo gusa njye siko mbibona.

    Izo ngirwa-mpuguke z’abafaransa ndumva zari zabuze icyo zivuga bishatse kuvuga ko Africa bavuga batayizi na busa.

    Ni agahinda gakomeye kubona nanubu abanyaburayi (abazungu) bakigambiriye kugarura ubucakara bagambiriye no kwica abantafrika , ndanenga cyane imigambi mini yabariya biyita impuguke kdi ari nano bakora ziriya virus ntibikwiye ko duhinduka ibikinisho byabagashaka buhake. Duhaguruke twiheshe agaciro twimakaze kunoza uburezi bwacu muri afrika dufashe impuguke zacu gukora ubushakashatsi kdi tugire ibanga kuko ugize icyo ageraho baramwica ngo tutazagira icyiza kidukomokaho

    Aba bakinnyi bagize neza,Africa ntigomba kwicara,icyo Africa Union yakora nuko yasaba ibisobanuro Chine,mu buryo bwanditse kuri iyi ndwara,Nyuma hakazarebwa icyo Chine yakoze mu rwego rwo guha isi amakuru kuri Iyi ndwara ndetse na OMS na Africa muri Rusange,ndetse n’icyo bakoze ngo bayirinde gukwirakwira Ku Isi,gusaba gusonerwa inguzanyo gusa ntibihagije Thx.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa