skol
fortebet

Samuel Eto’o yifatiye ku gahanga abanyafurika banga gutora bagenzi babo mu bihembo bihabwa abakinnyi bitwaye neza ku isi

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

Samuel Eto’o wabaye rutahizamu ukomeye ku isi ndetse agatwara ibikombe bikomeye ku isi yavuze ko kuba abanyafurika batora banga gutora bagenzi babo bari guhatana aribyo bituma abanyaburayi n’abo muri Amerika y’Amajyepfo bikubira ibi bihembo.

Sponsored Ad

Samuel Eto’o yavuze ko yaba Sadio Mane na Mohamed Salah bitwaye neza umwaka ushize ndetse ngo nta muntu watungurwa no kumva batwaye Ballon d’Or gusa ngo abatoza,abanyamakuru n’aba kapiteni bo muri Afurika babima amajwi bakayihera Messi na Ronaldo.

Eto’o yabwiye AFP ko abakinnyi bo muri Afurika badahabwa agaciro na bagenzi babo bakomoka ku mugabane umwe ngo kuko ibihugu 54 byo muri Afurika bitoreye rimwe umunyafurika nta kabuza yatsinda.

Yagize ati “Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’isi rigira ingaruka kury’Afurika.Abantu bakunda kubona igitego cya Messi.Abakinnyi b’Abanyafurika ntibahabwa agaciro bakwiriye.Ni amahirwe kubona Salah na Mane muri batatu ba mbere.Kuki batatwara igihembo ?.Bitwaye neza nta muntu n’umwe byatungura bagihawe.

N’ukubera iki hari urwango hagati yacu?,Kuki twimitse ishyari?.Nitudafashanya ntawe uzaza ngo abidukorere.Biteye isoni.Ibihugu byose bya Afurika bigeye bitora abanyafurika twakabaye dufite ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza ku isi byinshi.

Afurika dukwiriye kwerekana ko dukomeye.Dufite amahirwe menshi ko dufite abakinnyi babiri batsinze ibitego birenga 10 muri Champions League ishize [Salah na Mane].Dufite abakinnyi bayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Premier League ishize (Mane, Salah, Aubameyang),ariko ikibabaje aba bahungu babuze ubufasha.

Ndifuza kubafasha,nkabashyigikira,nkabarinda nkanabavugira kuko umunsi umwe nanjye bazamfasha kubona urumuri.Ibyo nibyo abanyafurika tubura ni nayo mpamvu duhora inyuma.”

Samuel Eto’o yavuze ko afata Messi nk’imana y’umupira w’amaguru ndetse yakwishimira kubona atwaye Ballon d’Or ya 6.

Eto’o yashimangiye ko aticuza kuba yaratwaye Ballon d’Or kuko ngo ibikombe yatwaye biyiruta.

Eto’o yatumye benshi bacika ururondogoro aho bamwe bavuze ko bibabaje kuba umukinnyi nka Messi atora Sadio Mane nk’umukinnyi wa mbere ku isi ariko abanyafurika mbarwa akaba aribo bamutora.

Uyu mwaka abanyafurika 5 bari ku rutonde rw’abakinnyi 30 bahataniye Ballon d’Or aho abanyamakuru 180 barimo abanyafurika bagomba gutanga impapuro z’itora kuri uyu wa Gatanu.Umukinnyi watsinze azamenyekana kuwa 02 Ukuboza 2019.



Eto’o yibukije abanyafurika ko bakwiriye gushyigikira bagenzi babo

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo avuze ukuri rwose kuko nitudashigikirana ntaho tuzagera.Ndabona Etoo afite urukundo rwihariye akunda Afrika URUMVA KO ATEYE mu rya Perezida wacu ahora ababwira ko nabo bakwiye kwihesha agaciro kandi bakiyubakamo ubushobozi.Abatora murabe mwumva .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa