skol
fortebet

Sarpong yatangaje amagambo akomeye yabwiwe kuri APR FC ahora azirikana kenshi iyo agiye guhura nayo

Yanditswe: Friday 19, Apr 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Micheal Sarpong yatangaje ko ahora yibuka ko uwamuzanye mu ikipe ya Rayon Sports yamubwiye ko APR FC ariwe mukeba ukomeye wayo ndetse abafana bayo bagukunda iyo ubafashije kuyitsinda.

Sponsored Ad

Uyu munya Ghana umaze kugaragaza ko gutaha izamu atari ikintu ashakisha,yabwiye umunyamakuru wa IGIHE dukesha iyi nkuru, ko ushinzwe kumushakira ikipe, Karenzi Alex, yamubwiye ko agomba kwitwara neza agafasha Rayon Sports gutsinda mukeba wayo APR FC kugira ngo akoreho amateka mabi iyifiteho.

Yagize ati “Mbere y’uko umukino utangira, Alex yabanje kumbwira byinshi binyuranye kuri APR FC, ansobanurira uko ikina, anteguza ko abafana bari buze ari benshi cyane ndetse n’urusaku ruri bube rwinshi.

Yakomeje ambwira ko hagati y’amakipe yombi mu mibare APR FC iri hejuru yacu kuko idutsinda kenshi, maze ansaba kwikorera Rayon Sports ku bitugu byanjye ngakuraho icyo gisuzuguriro, nyuma nanjye mwemeza ko ndi buhindure ayo mateka mabi. Muri uwo mukino twaratsinze arishima, ambwira ko nakoze akazi keza.’’

Sarpong yatsindiye Rayon Sports igitego ku mukino ubanza wa shampiyona batsinzwemo na APR FC ibitego 2-1, yanatsinze ikindi muri uyu mukino, cyanzwe biteza induru cyane kubera ko bamwe bavuze ko umusifuzi yabeshye ko yaraririye.Sarpong amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 10 muri shampiyona y’uyu mwaka.

Rayon Sports irakira APR FC kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa Shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro i Remera saa 15:30.


Sarpong yatangaje ko ahora yifuza gufasha Rayon Sports igatsinda APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa