skol
fortebet

Scott McTominay yakinnye umukino wose ijisho rye rimwe ritareba neza

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Manchester United witwa Scott McTominay yaraye akoze agashya akina arebesha ijisho rimwe nyuma y’aho agize ikibazo mbere gato y’umukino.

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko uyu mukinnyi we yakinnye arebesha ijisho rimwe mu mukino batsinzemo PSG ibitego 2-1 muri UEFA Champions League.

McTominay yatangiranye mu kibuga na Fred na Bruno Fernandes ariko umupira bakinnye watangaje benshi.

Nubwo yari afite ikibazo cy’ijisho,McTominay yitwaye neza,abuza Neymar Jr na mugenzi we Mbappe kwitwara neza ndetse barangiza umupira nta gitego binjije.

Paul Pogba, Nemanja Matic na Donny van de Beek ntibabanje mu kibuga ariko ntawibukaga ko bagihari kubera ubuhanga bw’uyu musore.

Manchester United yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 23 w’umukino gitsinzwe na Bruno Fernandes kuri Penaliti.

Anthony Martial yitsinze igitego ku munota wa 55 bituma PSG igaruka mu mukino ariko Marcus Rashford yabereye intwari United ayitsindira igitego cy’intsinzi habura iminota 3 ngo umukino urangire.

Nyuma y’umukino, umutoza Solskjaer yagize ati “Scott yakinnye igice cya mbere afite ijisho rimwe,n’ikintu gitangaje,kuko yari yagize ikibazo ku ijisho.Biratangaje.”

Kuva 2012-13, ikipe ya PSG niyo imaze gutsindwa ibitego byinshi kuri penaliti [13] muri Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa