skol
fortebet

Sempoma Felix yahawe inshingano zikomeye mu mezi 5 agiye gutoza Team Rwanda

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

Sempoma Felix wari umutoza wa Benediction Ignite ndetse wakundaga guhabwa ibiraka byo gutoza ikipe y’igihugu yahawe amasezerano y’amezi 5 yo gutoza ikipe y’igihugu,akayitegura ku buryo ishobora kwegukana amarushanwa atandukanye arimo na Tour du Rwanda.

Sponsored Ad

Sempoma yari amaze imyaka isaga 10 agirwa umwe mu batoza b’ikipe y’igihugu y’amagare Team Rwanda ariko akabikora nk’ikiraka (nta masezerano),kuri ubu noneho yahawe amasezerano y’amezi 5.

Uyu mugabo wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu asimbuye Umwongereza Sterling Magnell,ari kumwe n’iyi kipe muri Shampiyona Nyafurika ya 15 izabera mu Misiri hagati ya tariki ya 2 n’iya 6 Werurwe 2021.

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah,yemeje aya makuru ko Sempoma yahawe amasezerano kubera umusaruro yatanze mu gihe cyose yayitozaga nk’umukorerabushake.

Ati "Sempoma yari umutoza wafashaga Ikipe y’Igihugu igihe akenewe,ubu rero yahawe amasezerano y’amezi atanu.Niwe uzaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru n’abatarengeje imyaka 23 mu mikino duteganya kugera muri Kamena 2021.”

Yakomeje avuga ko uyu mutoza yahawe aya mezi bitewe n’ingengo y’imari ya Leta isozwa muri Kamena ariko ngo intego bari bafite ni iyo gushaka umutoza ufite impamyabumenyi ihanitse ya UCI wo gukora anafasha abatoza b’imbere mu gihugu ariko ngo baracyaganira na Minisiteri ya Siporo ngo ibibafashemo.

Murenzi yashimangiye ko Sempoma yahawe akazi ariko bagishaka igisubizo kirambye cy’umutoza uhoraho

Sempoma yahawe inshingano zo gutegura Team Rwanda izakina Tour du Rwanda kuva tariki ya 2-9 Gicurasi 2021 ikanitwara neza kurusha mu marushanwa ashize.

Murenzi yagize ati“ Afite inshingano ikomeye yo gutegura Tour du Rwanda no gushaka umusaruro mwiza kuko kuva Tour du Rwanda ivuye kuri 2.1 ntituratsinda, turashaka kuyitegura neza ngo twongere guha abanyarwanda ibyishimo.”


Sempoma yahawe akazi ko kuba umutoza wa Team Rwanda mu mezi 5 ari imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa