skol
fortebet

Shampiyona irakomeza:Reba imikino y’umunsi wa 16 harimo n’umukino utegerejwe na benshi uzahuza Rayon Sports na Gasogi United umenye n’abakinnyi batemerewe gukina

Yanditswe: Friday 03, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’akaruhuko gato , shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatandatu hakinwa umunsi wa 16, kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo.

Sponsored Ad

Shampiyona izasubukurwa ku munsi w’ejo ikipe ya APR FC yakira AS Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15:00’, umukino uheruka amakipe yombi yari yanganyije.

Undi mukino witezwe na benshi uzaba ku munsi wo ku Cyumweru, Rayon Sports yakira Gasogi United saa 15:00’ i Nyamirambo, aya makipe yombi nayo mu mukino ubanza yanganyije 0-0.

Abakinnyi 8 nibo batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 16 bitewe n’uko bamwe bujuje amakirita 3 y’imihondo cyangwa se banabonye ikarita itukura mu mukino uheruka.

Byiringiro Lague wa APR FC wabonye ikarita itukura ku mukino uheruka wa Rayon Sports na Bukuru Christophe bakinana, ni bamwe mu bakinnyi batazakina.

Imikino y’umunsi wa 16:

Ku wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2020.

APR FC vs As Kigali (Stade de Kigali, 15:00)
Heroes FC vs Bugesera FC (BUGESERA STADIUM, 15:00)
SC Kiyovu vs Etincelles FC (MUMENA STADIUM, 15:00)
Espoir FC vs Mukura VS (RUSIZI STADIUM, 15:00)

Ku Cyumweru tariki 05 Mutarama 2020

Gicumbi FC vs Marines FC (MUMENA STADIUM, 15:00)
Musanze FC vs AS Muhanga (UBWOROHERANE STADIUM, 15:00)
Sunrise FC vs Police FC (GOLGOTHA STADIUM, 15:00)
Rayon Sports vs Gasogi UTD (KIGALI STADIUM, 15:00)

Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 16 wa shampiyona

1. NZAYISENGA Jean D’Amour (SUNRISE FC)
2. BUKURU Christophe (APR FC)
3. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
4. NGARAMBE Ibrahim (BUGESERA FC)
5. MUNYAKAZI Yussuf (POLICE FC)
6. BIKORIMANA Gerard (MUKURA)
7. NGABO MUCYO Fred (ETINCELLES FC)
8. NDATIMANA Robert (GICUMBI FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa