Kigali

Shampiyona Lionel Messi ashobora kwerekezamo muri 2021 yamaze kumenyekana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 4185

Rutahizamu Lionel Messi ashobora kwerekeza muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe z’Amerika izwi nka MLS,igihe cyose azaba avuye muri FC Barcelona yubakiyemo izina rikomeye cyane.



Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amakuru avuga ku masezerano ya Messi muri FC Barcelona,aho mu mwaka wa 2021 azaba afite uburenganzira bwo kwerekeza mu ikipe ashaka kandi agendeye Ubuntu.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo kibogamira kuri FC Barcelona cyatangaje Lionel Messi yifuza kuzakina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariyo mpamvu ngo naramuka avuye muri iyi kipe azahita yerekeza muri MLS.

Ku myaka 32 ya Lionel Messi,buri wese aribaza ku hazaza he yaba abayobozi ba FC Barcelona,abafana bayo ndetse n’abakunzi ba ruhago batandukanye,kuko mu mpera z’uyu mwaka azaba ari umukinnyi wigenga [Free agent].

Mu minsi ishize byari byavuzwe ko Messi ateganya gusoreza umupira w’amaguru mu ikipe yazamukiyemo ya Newell’s Old Boys ariko ngo arifuza kubanza yajya kurya akayabo muri USA aho amakipe arimo Los Angeles Galaxy,New York Redbull,Inter Miami ya Beckham n’izindi.

Abayobozi ba FC Barcelona barifuza ko Messi yabasinyira amasezerano y’imyaka 10 ariko ngo we arifuza kugabanya igitutu ahorana cyo gukina mu ikipe ikomeye,akerekeza muri USA gushaka amadolari y’amasaziro.

Messi arashaka kugera ikirenge mu cya Zlatan Ibrahimovic, Frank Lampard, Wayne Rooney, David Villa na Steven Gerrard nabo bakinnye muri MLS.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amavubi yamenye inkangara aherereyemo muri Tombola y’amatsinda ya CHAN...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Gashyantare 2020, nibwo mu mujyi wa Yaounde...
17 February 2020 Yasuwe: 556 0

Perezida Kagame yahuye na perezida wa CAF na Samuel Eto’o baganira ku...

Kuri iki cyumweru taliki ya 16 Gashyantare 2020,Nyakubahwa perezida wa...
17 February 2020 Yasuwe: 1116 0

Rayon Sports yongeye gukorwa mu jisho na Sunrise FC iha rugari APR FC ku...

Ibintu byazambye kuri Rayon Sports yatsinzwe ubugira kabiri muri shampiyona...
16 February 2020 Yasuwe: 2807 2

Neymar Jr yatangaje umukinnyi wa Borussia Dortmund afitiye ubwoba cyane...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr yatangaje ko ikipe ya Boussia Dortmund bazakina...
16 February 2020 Yasuwe: 2964 0

Manchester City ishobora gufatirwa ibindi bihano bitarahabwa indi kipe na...

Kuwa Gatanu w’iki Cyumweru taliki ya 14 Gashyantare 2020 nibwo byamenyekanye...
16 February 2020 Yasuwe: 2020 0

KNC wababajwe no gutsindwa na Mukura VS yashinje abakinnyi be umurengwe...

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles yabwiye abanyamakuru ko...
16 February 2020 Yasuwe: 4305 3