Kigali

Solskjaer yibasiye abakinnyi ba Manchester United nyuma yo gusezererwa na Wolves muri FA Cup

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 2784

Umutoza w’agateganyo wa Manchester united,Ole Gunnar Solskjaer yababajwe bikomeye no gusezererwa na Wolverhampton muri FA Cup ahita ashinja abakinnyi be ko basubiye mu bihe bya Mourinho.



Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko abakinnyi be batakoze ibyo yababwiye ahubwo bisubiriye mu bihe bya Mourinho byo gutsindwa uko bishakiye.

Ole Gunnar Solskjaer wifuzaga gutwara igikombe cya FA Cup kugira ngo nibura arangize amasezerano yahawe hari ikintu ahesheje Manchester United,yababajwe no kuba yarakuwemo na Wolves muri ¼ cy’irangiza cy’iki gikombe kuwa Gatandatu w’iki cyumweru,atsinzwe ibitego 2-1.

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko umukino wo kuwa Gatandatu ariwo mubi cyane yabonye kuva yafata iyi kipe mu Ukuboza umwaka ushize asimbuye Mourinho wari uyigejeje ku manga.

Yagize ati “Uyu niwo mukino wa mbere mubi dukinnye kuva nahabwa Manchester United.Twatangiye gutera intambwe isubira inyuma aho twahoze.”

Manchester united ntiratsinda umukino nyuma yo gukora amateka yo gusezerera ikipe ya PSG mu mikino ya UEFA Champions League.

Ole Gunnar Solskjaer wasingizwaga na benshi yatangiye gutakarizwa icyizerre kuko ikipe ye yatangiye gusubira inyuma cyane cyane mu busatirizi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Klopp yahaye igisubizo gitangaje umwana w’imyaka 10 wamwandikiye amusaba...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yakiriye ibaruwa itangaje y’umwana muto...
21 February 2020 Yasuwe: 3965 0

Urutonde ngarukakwezi FIFA rwasohotse ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’Amavubi’...

Urutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku...
21 February 2020 Yasuwe: 949 0

Umutoza Tony wa Mukura VS yahaye rugari abanyarwandakazi bifuza gukundana...

Umutoza wa Mukura VS,Tony Hernandez waraye yujuje imyaka 39 yagiranye...
20 February 2020 Yasuwe: 7930 0

Munyakazi Sadate yiyemeje kujyana mu nkiko umuyobozi wa SKOL wibasiye Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kujyana mu...
20 February 2020 Yasuwe: 8333 5

Umuyobozi wa SKOL yibasiye bikomeye ikipe ya Rayon Sports bafitanye...

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo...
20 February 2020 Yasuwe: 6393 3

Jose Mourinho yatsindiwe mu rugo muri Champions League bituma atangaza...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yitwaye nabi mu rugo mu mukino ubanza wa...
20 February 2020 Yasuwe: 3446 0