skol
fortebet

Steven Gerrard yashyize hanze abakinnyi 5 bakomeye mubo yahuye nabo apfobya Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Thursday 09, Jan 2020

Sponsored Ad

Kapiteni w’ibihe byose wa Liverpool,Steven Gerrard usigaye ari umutoza w’ikipe ya Rangers,yavuze ko mu ikipe y’abakinnyi 11 b’ibihe byose yahuye nabo atashyiramo Cristiano Ronaldo ngo kuko adakinana na bagenzi be ahubwo abashaka kwitsindira wenyine.

Sponsored Ad

Gerrard urerutse gutsinda Celtic yari imaze imyaka myinshi yarazengereje Rangers atoza yavuze ko hari abakinnyi atazibagirwa bamuzengereje agikina muri Liverpool ariko avuga ko we akunda umukinnyi ukinana na bagenzi be ariyo mpamvu adakunda Cristiano Ronaldo wikunda.

Avuga kuri Cristiano Ronaldo na Messi yagize ati “Hari abakinnyi bari ku rwego rurenze cyane urwa buri wese uri hano.Messi na Ronaldo.Gusa Ronaldo ntiyajya mu ikipe yanjye kuko nibanda cyane ku cyo wakorera ikipe.Ronaldo yagufasha gutwara ibikombe byinshi ariko nkunda umukinnyi w’ikipe kurusha umukinnyi ukina ku giti cye.”

Gerrard yavuze ko ikipe ye y’abakinnyi 5 yahuye nabo ari Gianluigi Buffon, Zinedine Zidane, Ronaldinho,Paolo Maldini na Messi.



Ronaldinho na Messi bari mu bakinnyi 5 Gerrard yakunze cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa