skol
fortebet

Steven wahoze arindira APR FC yibarutse imfura nyuma y’amezi 3 akoze ubukwe

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umuzamu w’ikipe ya APR FC Ntaribi Steven n’umufasha we Ndizeye Umwali Gretta baraye bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi 3 barushinze.

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ntaribi Steven yashimiye Imana ku bw’inshuti magara imuhaye, yagize ati“urakoze Mana kumpa inshuti magara.”

Yakomeje kandi anashimira umugore we, Gretta aho yavuze ko ntacyo yabona amuha. Yagize ati“nta kintu mfite cyo kuvuga uretse gushimira Nyagasani na we ku mpano nziza mumpaye.”

Nyuma y’imyaka igera kuri 3 bakundana, tariki ya 27 Nyakanga 2019, Ntaribi yashyize ivi hasi maze asaba Gretta ko yazamubera umugore.

Tariki ya 3 Ukwakira 2019 aba bombi basezeranye imbere y’amategeko bahamya ko bazatandukanywa n’urupfu, ni mu gihe ubukwe nyir’izina bwabaye tariki ya 5 Ukwakira 2019.

Ibitekerezo

  • Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa