skol
fortebet

Sugira Ernest ahesheje Amavubi itike yo kwerekeza muri CHAN 2020

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

Amavubi yamaze gukatisha itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera mu gihugu cya Cameroon, abifashijwemo na Sugira Ernest wayatsindiye ibitego 2 mu mikino yombi yakinnyemo na Ethiopia muri iri jonjora rya nyuma.

Sponsored Ad

Mu buryo butari bwitezwe na benshi,Sugira Ernest yagaruriye icyizere abanyarwanda bari kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mu minota ya nyuma, ubwo yishyuriraga Amavubi igitego yari yatsinzwe na Ethiopia hakiri kare bituma uyu mukino wo kwishyura urangira ari 1-1.

Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo igitego 1-0 cya Sugira Ernest,yaje muri uyu mukino wo kwishyura afite igihunga ndetse ahangayikishijwe no kureba ukuntu iki gitego cyayafasha kubona itike ariko ntibyayorohera kuko byasabye imbaraga zikomeye kugira ngo anganye igitego 1-1 abone itike.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali cyaranzwe no guhuzagurika ku ruhande rw’Amavubi yakinaga ubona nta ntego afite gusa Ethiopia yageragezaga guhererekanya umupira neza nkuko basanzwe babizwiho.

Nubwo Ethiopia idafite ubusatirizi bukomeye,yagerageje gukinira hagati yima umupira Amavubi ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Ethiopia yaje yariye karungu niko gutangira kwima Amavubi umupira cyane ko yo yakinaga agerageza kwirwanaho no kurinda igitego yatsindiye hanze.

Nubwo umupira wakinirwaga mu kibuga hagati,Ethiopia yabonanaga cyane bikagora Amavubi kugeza imipira kuri Sugira wari imbere wenyine arwana na ba myugariro.

Mashami abonye ko ikipe ye itari gushaka igitego, yahaye umwanya Iyabivuze Osee uhagaze neza mu ikipe ya Police FC asimbura Djabel Imanishimwe ku munota wa 62.

Ethiopia yari mu mukino cyane ishaka kwishyura umwenda,yaje kubona igitego ku munota wa 72 ubwo Manzi Thierry yahaga umupira mugufi Kimenyi Yves rutahizamu wa Etiyopiya Lemene Mesfin arawumutanga awutera ipoto ujya mu izamu.

Ibi byahise bitera ubwoba Amavubi yagombaga gushakisha uko yishyura iki gitego kugira ngo yirinde kujya muri penaliti zidakunze kuyahira.

Ethiopia ikimara kubona iki gitego ntiyasubiye inyuma,yatangiye guhererekanya vuba vuba kugira ngo ibone ikindi gitego kiyiha umutekano gusa ubwugarizi bw’Amavubi buba maso.

Umutoza Mashami akimara kwinjizwa igitego,yahise yinjiza mu kibuga Iranzi Jean Claude asimbura Niyonzima Olivier Sefu wagowe cyane n’uyu mukino.

Ku munota wa 83 w’umukino,Sugira Ernest umaze kwandika izina mu ikipe y’igihugu Amavubi yahawe umupira mwiza na Ombolenga Fitina ari mu rubuga rw’amahina wenyine ahita yishyurira Amavubi.

Sugira Ernest wahise aririmbwa n’abanyarwanda bari kuri stade,yabonye ubundi buryo bukomeye ku munota wa 85 ubwo yasigaranaga n’umunyezamu wenyine,atera ishoti rikomeye awufata neza.

Ibitego bya Sugira muri iyi mikino yombi byafashije Amavubi kubona itike yerekeza muri CHAN ku nshuro ya 3 yikurikiranya ndetse n’umutoza Mashami Vincent yuzuza umukino wa 6 adatsindwa.

Nyuma y’umukino,umutoza Mashami yavuze ko icyatumye agorwa n’uyu mukino ari uko abakinnyi be baje bazi ko batsinze ndetse bagerageje kurinda intsinzi yabo aho gushaka ibitego.Yavuze ko afite ikipe nziza ndetse ngo uyu mukino nawo aba yawutsinze iyo bataza gutsindira muri Ethiopia.

Iyi ni inshuro ya kane muri rusange u Rwanda rwerekeje mu gikombe cyAfurika cy’abakinnyi bakina imbere iwabo,CHAN, aho rwabashije kugera muri ¼ muri 2016 rugatsindwa na RDC ibitego 2-1 I Kigali.u Rwanda rusezereye Ethiopia ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Mu yindi mikino,I Kampala, Uganda Cranes nayo imaze gutsinda Intamba mu Rugamba z’u Burundi ibitego 3-0, no mu mukino ubanza Uganda nabwo yari yatsinze Intamba 3 - 0.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Kimenyi, Omborenga, Manzi, Nsabimana, Imanishimwe, Nshimiyimana, Niyonzima, Nsabimana, Niyonzima, Manishimwe na Sugira

Ethiopia: Aynekulu Lealem Birhanu, Desta Demu Tura, Antheneh Tesfaye, Hayder Sherefa Juber, Amanuaer Aregawi, Amanuel Yohannes Gamo, Lemeen Tafesse, Adis Gebru, Aschalew Tamene Seyoum, Surafe Mengistu, Remdan Mohamed



Amavubi yerekeje muri CHAN ku nshuro ya 4 ikaba iya 3 yikurikiranya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa