skol
fortebet

Sugira Ernest akomeje ibihano yahawe akorera imyitozo mu ikipe y’abana

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Sugira Ernest ukinira APR Fc akomeje gukorera imyitozo mu ikipe y’ APR FC y’abakiri bato, nk’ ibihano yahawe.

Sponsored Ad

Mu matariki ya 24/10/2019 ni bwo umukinnyi wa APR FC Sugira Ernest n’ikipe y’igihugu Amavubi yafatiwe ibihano n’ikipe ye APR FC, kubera imyitwarire mibi mu ikipe ye, ndetse n’amagambo yatangaje mu Itangazamakuru nyuma yo guhesha u Rwanda itike yo kwerekeza muri CHAN 2020.

Mu bihano yafatiwe n’ikipe ye harimo kuba ahagaritswe gukina mu ikipe ya APR Fc, ndetse no gukorera imyitozo hamwe n’abana biga mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Sugira Ernest agihabwa icyo gihano cyo gukorana imyitozo n’abana, hari benshi batekereje ko ashobora kutazubahiriza ibyo bihano, ndetse ko ashobora kutishimira kwitozanya n’abana kandi ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda.

Sugira Ernest ugiye kuzuza ukwezi kwa mbere kw’igihano cye, hatagize igihinduka biteganyijwe ko ibihano yahawe byazarangira tariki 24/12/2019, akaba yasubira mu ikipe nkuru ya APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa