skol
fortebet

Sugira Ernest ashobora kongera kujya mu mazi abira kubera kubeshya ko yatijwe muri Police FC

Yanditswe: Sunday 29, Dec 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje amakuru yatangajwe na Sugira Ernest ubwe ko yatijwe muri Police FC kuko ngo itigeze imutira aho ngo yagombaga gutizwa mu ikipe imwe hagati ya Rayon Sports na Gasogi United.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru yagiye hanze ku munsi w’ejo yabitangaje, Ernest Sugira yabwiye ikinyamakuru FunClub.rw ko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kumutiza ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6 asigaye y’umwaka w’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, akazagaruka mu ikipe ye mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

Ubuyobozi bwa APR FC bukimara kubona iyi nkuru bwahise bubwira iki kinyamakuru ko aya makuru ari ibinyoma kuko butigeze bubona ibaruwa yo gutira Sugira ivuye mu ikipe ya Police FC, ko nta n’ibiganiro bigeze bagirana n’iyi kipe cyangwa uyu mukinnyi imutiza kuri Police FC.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Lt.Col. Sekaramba Sylvestre,yaganiriye na FunClub ku murongo wa telefoni ahakana ibyatangajwe na Sugira.

Yagize ati “Ibyo Sugira yabatangarije ni ibinyoma kuko APR FC itigeze imutiza ikipe ya Police FC, ntabwo watiza umukinnyi ahantu batigeze bamutira.Biradutangaje kuko tubibonye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga za Sugira Ernest turumirwa.”

Umunyamabanga mukuru wa Police FC, CIP Maurice Karangwa,nawe yahamije ko batigeze batira Sugira Ernest mu ikipe ya APR FC.

Yagize ati “ Ntabwo Police FC yigeze isaba Sugira mu ikipe ya APR FC kandi APR FC ntabwo yaduha umukinnyi tutasabye kuko bitabaho.Gusa umutoza yatubwiye ko ari umukinnyi mwiza tumubonye yadufasha , twateganyaga kumusaba muri APR FC ariko ntabwo byari byagakozwe.”

Umunyamabanga mukuru wa APR FC yavuga ko Sugira Ernest yatiwe n’amakipe arimo Rayon Sports na Gasogi United atasabwe n’ikipe ya Police FC.

Funclub yamubajije niba koko bari kumutiza muri Rayon Sports, avuga ko bari bategereje gusubiza ikipe ya Rayon Sports ariko ntiyavuga igisubizo bari guha iyi kipe.

Funclub.rw yatangaje ko yamenye amakuru ko amakosa Sugira Ernest yakoze ashobora kumuviramo ibindi bihano biremereye nyuma y’ibyo yari amazemo amezi 2 byo kwitoreza mu bana ndetse no kugabanyirizwa umushahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa